Rusizi: Umusore w'imyaka 19 na Nyina bakurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Sep 8, 2024 - 17:09
 0  737
Rusizi: Umusore w'imyaka 19 na Nyina bakurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Rusizi: Umusore w'imyaka 19 na Nyina bakurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Sep 8, 2024 - 17:09

Iberabose Hakim w’imyaka 19 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gusambanya umwangavu w’imyaka 15 witegura gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Aha afunganywe na nyina umubyara ukekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo busambanyi, gusibanganya ibimenyetso no gushaka kurwanya Inzego z’umutekano zakurikiranaga icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore wabaga mu kazu gato k’icyumba n’uruganiriro mu rugo rw’iwabo mu Mudugudu wa Mugonero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yajyanye uyu mukobwa mu murima w’iwabo ngo ajye kumufasha gushyira ifumbire ku nzuzi bari bateye.

Uyu mukobwa uvuga ko uyu musore ari inshuti ye, yari yaranemeye guta ishuri akamusanga bakabana muri ako kazu kuko umusore we atiga, nta n’ikindi kizwi akora ahubwo yibera iwabo gusa.

Yemereye iyo nshuti ye kujya kuyifasha gushyira iyo fumbire mu nzuzi, birangiye barataha, binjira muri ka kazu nyina wa Iberabose abazanira ibiryo bararya.

Gitifu Ntawizera ati: “Bamaze kurya bajya kuryama ariko badakinze urugi rw’inyuma ku muryango, bakinze urujya mu cyumba cy’umusore gusa. Ba bagenzi be batanga amakuru abaturage babagwa gitumo. Bagihamagara umusore ngo akingure, aho gukingura arasimbuka kuko akazu hejuru kadahuje agwa mu ruganiriro yumva ari bubacike,a sanga bamwiteguye bahita bamucakira.”

Avuga ko babwiye umukobwa gukingura kuko bamwumvaga mu nzu, arakingura kuko bwari bumaze kwira, bombi babajyana ku Biro by’Akagari ka Kabuye ngo bararane n’irondo bucye ubuyobozi bufata umwanzuro.

Bari mu nzira, Umukuru w’Umudugudu wa Mugerero yabagiriye inama yo kohereza umukobwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo ngo harebwe niba umusore atamwangije.

Hafashwe umwanzuro ko bamwe bajyana umusore ku Kagari, abandi bakajyana umukobwa kwa muganga.

Abajyanye umukobwa bageze mu nzira arabacika agaruka muri ka kazu, ahasanga nyina w’umusore, aramwinjiza akinga inzugi zose imfunguzo arazitwara, umwana araramo wenyine bukeye yirirwamo, nta gusohoka, nta kurya, nta n’ikindi ahakora.

Gitifu ati: “Bwarakeye njya kwa muganga kureba uko umwana ameze nsanga ntawahigeze, ubwo nyina w’umuhungu ari ko ahamagara uw’umukobwa kuri telefoni kuko baturanye ngo barebe uko babyunga mu miryango, babahe amafaranga birangire. Batarabonana ngo baganire neza kuko hari hari induru nyinshi imaze kuturenga nk’Umurenge twitabaje RIB, Sitasiyo ya Gashonga.”

RIB ihageze umukobwa yashakishijwe arabura, hafatwa umwanzuro wo kujya aho icyaha cyabereye bakereba uko byagenze.

Gitifu Ntawizera ati: “Bahageze basanze inzu ikinze, nyina w’umusore bamwatse urufunguzo ararubima, ababwira ko nta muntu urimo n’umwana we abeshyerwa, bafata umwanzuro wo guca ingufuri y’inyuma, binjiye basangamo wa mukobwa mu cyumba cy’umusore.

Umukobwa bamusanzemo ariko gusohoka nanone biba ikibazo kuko nyina w’umusore yari afite amahane menshi, aho yashakaga kurwanya inzego z’umutekano.

Ibyo byatumye na we atabwa muri yombi, umukobwa ajyanwa kuri Isange One Stop Centre ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo afatwe ibizamini bikenewe.

Umusore na we amaze gusuzumwa hamwe n’umukobwa yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashong, umukobwa we asubirana n’ababyeyi be. 

Ati: “Umwana yarahohotewe, ibindi sinabyinjiramo biri mu bugenzacyaha. Ikibabaje ni uko ababyeyi b’impande zombi  bashakaga kubyungira mu miryango ngo birangire, tukabona  amaherezo na nyina w’umukobwa ashobora gufatwa akagira ibyo abazwa ariko reka tubiharire inzego zibishinzwe.”

Anavuga ko bahise baganiriza abaturage bababwira ko hari ibyaha bitajya mu buhuza birimo icyo cyo gusambanya abana, ko gushaka kucyungira mu muryango no gushaka gusibanganya ibimenytso bihanirw

Ababyeyi banasabwe kumva ko ubuzima bw’abana babo buri mu biganza byabo, nta mubyeyi wagombye kwemera guhabwa udufaranga tw’intica ntikize ngo areke umwana we wahohotewe abure ubutaber

Bivugwa ko muri iki kibazo n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Mugerero yabanje gutabwa muri yombi, hari ibyo ashaka gukingiramo ikibab

Gitifu Ntawizera avuga ko umwana yaganairijwe akumvishwa ko ibyo yashorwagamo bigize icyaha nubwo yatsimbararaga ngo barekure inshuti ye, yumvishwa ko agomba gukomeza ishuri kuko yari arangije abanza agomba gukomeza ayisumbuy

Avuga ko kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa yemeye gusubira ku ishuri akajya gutangira ayisumbuye.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06