Rusizi: Umugabo yafunzwe nyuma yo gukubita umugore we amuziza kumugaburira ibiryo bitarimo urusenda

Jan 28, 2025 - 10:40
 0  382
Rusizi: Umugabo yafunzwe nyuma yo gukubita umugore we amuziza kumugaburira ibiryo bitarimo urusenda

Rusizi: Umugabo yafunzwe nyuma yo gukubita umugore we amuziza kumugaburira ibiryo bitarimo urusenda

Jan 28, 2025 - 10:40

Umugabo witwa Nsengiyumva Telesphore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo nyuma yo gukubita umugore we Nyiransabimana Domitille kuko yamugaburiye ibiryo bitarimo urusenda.

Nsengumuremyi w’imyaka 42, wo mu Mudugudu wa Kabumbwe, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo, akurikiranyweho gukubita umugore we Nyiransabimana w’imyaka 28, bimuviramo kujya mu bitaro bya Mibilizi, amuziza ko yamugaburiye ibitarimo urusenda.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyiransabimana Domitille yavuze ko umugabo we bagiye kumarana imyaka 4, bafitanye umwana w’imyaka 3 bakaba babana batarasezeranye, yamuhohoteye bikabije ubwo yatahaga yasinze, umugore yamuzanira ibiryo umugabo akamubaza niba birimo urusenda, umugore akamubwira ko atari kurushyiramo kandi bafite umwana muto ubiryaho, atarurya.

Ati: “Kubera ko iyo yasinze atahana amahane menshi, nari maze hafi ibyumweru 3 narahukanye kuko hari igihe yaje yiyenza cyane ankubita, mbona ashobora no kunyica cyangwa akankomeretsa ndamuhunga nisubirira iwacu i Runyanzovu, mara hafi ibyumweru 3, mbona imyaka nahinze yarabuze cyitabwaho ndagaruka.”

Avuga ko aje umugabo yamwakiriye neza, bagasabana iminsi 2, ku munsi wa 3 agataha mu ma saa tanu z’ijoro yasinze ari bwo yamubazaga niba mu biryo harimo urusenda, yarubura induru zikavuga.

Nyiransabimana ati: “Ubundi yajyaga ankubita zigahora, ngaceceka, nkanga kumushyira hanze numva ko azisubiraho, mbona biranze ndamuhunga mba nigiriye iwacu numva ko azashyira ubwenge ku gihe nkagaruka nsanga yarisubiyeho kuko twabanye nshaka kubaka, ariko abuze urusenda mu biryo bwo yabaye nk’uriye karungu.’’

Avuga ko akiruburamo, yamubwiye ko agiye kureba uburyo yarushyiramo, umugabo ntiyabikozwa, ava ku meza afata amazi akaraba amaguru ajya kuryama, umugore abibonye atyo we ararya na we ajya kuryama.

Akomeza avuga ko bageze mu buriri baryamye bisanzwe, bigeze mu ma saa tanu z’ijoro, atangiye gusinzira umugabo amubaza icyamugaruye kandi yari yarahukanye, atanamushaka, umugore amusubiza ko yagaruwe no kubaka urugo rwe no kwita ku mutungo yabonaga wangirika adahari.

Ati: “Nkibivuga numva aranteruye ankura ku buriri, ankubita hasi ngwira urubavu nari naragwiriye n’ubundi yankubise mbere, numva rurangiritse cyane.”

Yongeyeho ati: “Arakomeza arankubita, ni bwo namucikaga mpungira kwa nyina, afata umwana amunsangishayo, iryo joro sinasakuza, mugitondo mbibwira ubuyobozi, ari bwo numvaga nkomeza kumererwa nabi cyane njya ku bitaro bya Mibilizi bantera inshinge bampa n’ibinini, ndara mu bitaro, nza bukeye, ni byo ndikunywa ubu.”

Avuga ko yasanze umugabo yatawe muri yombi, akifuza icyakora ko bamufungura, akaza agasinya mu buyobozi ko atazongera kumuhohotera, akanemera ko basezerana, akanagabanya inzoga anywa kuko zinahungabanya ubukungu bw’urugo, ahasigaye bakubaka urugo rw’amahoro.

Nubwo amuhemukira kuriya amuhohotera, umugore avuga ko we amukunda cyane.

Umuturanyi wabo waganiriye na Imvaho Nshya, avuga ko uyu mugore ahohoterwa cyane n’uyu mugabo ariko ntavuge ngo atishyira hanze kandi ashaka kubaka, umugabo ntashake guhinduka ngo yisubireho, n’ubuyobozi bwagombaga kuba bwabunga bukabura aho buhera kuko umugore aba atagaragaje ihohoterwa akorerwa. 

Ati: “Nubwo yari yabanje guceceka ko yaraye akubiswe n’umugabo, ni uko hari undi muturanyi bahuye agendera ku kabando amubaza ikibazo afite,ni bwo yamweruriraga ko yaraye akubiswe n’umugabo akamukenyura urubavu.

Ubibwiwe atanga amakuru mu buyobozi, bimenyekana bityo, ari bwo umugore yavugaga ko yumva akomeza kumererwa nabi, akajyanwa mu bitaro,umugabo agafatwa ngo abibazwe.

Mu Kagari ka Gatare haravugwa izindi ngo 7 zibana mu makimbirane, zirimo 3 ubuyobozi bwako buvuga ko ibyazo bisa n’ibimaze gufata indi ntera, zigirwa inama yo kwitabaza amategeko niba imibanire myiza ikomeje kunanirana, izindi 4 zo zigifite igaruriro igihe zaba zisubiyeho.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique avuga ko uyu muryango ugiye kurushaho kwegerwa, igihe umugabo azaba arekuwe, ugashishikarizwa mbere na mbere gusezerana byemewe n’amategeko, ukanaganirizwa, ukigishwa imibanire myiza.

Ati: “Amakimbirane mu miryango arayisenya ntayubaka. Ni yo mpamvu nk’aba batasezeranye bakangurirwa gusezerana byemewe n’amategeko, tukanakomeza kubegera twifashishije ingo zibanye neza, n’izavuye mu makimbirane, impinduka mu mibanire zikaziteza imbere.

N’uyu dufite icyizere ko wahinduka, ukaba no muri imwe itanga ubuhamya mu yindi, cyane cyane ubwo mu byo bapfa umugore atavugamo kumuca inyuma, ko ari byo biteza ibibazo cyane, ari ubusinzi gusa bw’umugabo.”

Anavuga ko no mu migoroba y’ababyeyi, no mu nteko z’abaturage imiryango nk’iyi igarukwaho, hakaba iyigaya ikemera guhinduka, iyo ikomeza gukurikiranirwa hafi igasubira ku murongo, ariko ko hari n’inanirana burundu, iyo ikagirwa inama yo kwitabaza amategeko, aho kuzagera ubwo yamburana ubuzima. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06