Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu nzu ye yararanyemo n'umugore w’inshoreke

Jan 24, 2025 - 17:46
 0  425
Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu nzu ye yararanyemo n'umugore w’inshoreke

Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu nzu ye yararanyemo n'umugore w’inshoreke

Jan 24, 2025 - 17:46

Umugabo witwa Niyomugabo Fabien na Nyiraguhirwa Théopiste bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, nyuma yo gufatirwa mu nzu ye yararanyemo uyu mugore w’inshoreke.

Niyomugabo w’imyaka 29 atuye mu Mudugudu wa Rwinkwavu, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi afunganywe na Nyiraguhirwa Théopiste w’imyaka 25 kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, nyuma yo gufatirwa mu nzu uyu mugabo abanamo n’umugore we mukuru witwa Barumbanze Emilienne w’imyaka 31 basezeranye byemewe n’amategeko yararanyemo uwo mugore w’inshoreke.

Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko uwo mugabo afitanye amakimbirane n’umugore we aturuka ku bucuti bwihariye afitanye n’iyo nshoreke ye Nyiraguhirwa Théopiste, akaba ari umukobwa ubusanzwe wabyariye iwabo.

Umugore we bwite amushinja kuba nta faranga rigera mu rugo, akavuga ko arishyira iyo nshoreke ye urugo rukadindira kandi rutaranamara imyaka 5 rushinzwe.

Ati: “Amakimbirane yabo yatumye umugabo inzu babanamo n’umugore n’abana ayicamo imiryango 2, ata umugore n’abana mu muryango umwe akajya arara mu wundi,umugore ayoberwa impamvu yabyo, ariko abigenzuye aza gusanga azanamo iyo nshoreke bakararana.’’

Yakomeje ati: “Kubera ko iyo nzu ari ibyondo, umugore yakoze amayeri ayitobora agace gato umugabo ntiyabimeya, akajya anyuzamo nijoro akakareberamo ahengereza ngo arebe niba umugabo araye wenyine.

 Ahengereje asanga umugabo ari kumwe n’uwo mugore mu rukerera basambana, ahuruza Umukuru w’Umudugudu n’abaturanyi, ni ko kubagwa gitumo, barabakomangira barakingura, babajyana ku Biro by’Umurenge wa Giheke, ari ho RIB yabakuye.”

Akomeza avuga ko bagejejwe ku biro by’Umurenge babajije umugabo akabanza guhakana ariko ko koko bararanye ariko batasambanye.

Bababwiye ko noneho bagiye kubapima umukobwa ahita avuga ngo ntibirirwe babapima, bararanye kandi si musaza we bararanaga cyangwa ngo barare bifotoza, imibonano mpuzabitsina itanakingiye yabayeho n’ibimenyetso birahari.

Anavuga ko umugore we yababwiye ko bibaye bari banafitanye ikibazo kindi cy’uko umugabo ngo yari yaramubwiye ngo bagurishe umurima, akanga akeka ko nibawugurisha azavamo azashyirwa iyo nshoreke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Ngamije Ildephonse, yabwiye Imvaho Nshya ko koko bafashwe nyuma y’itabaza ry’umugore w’isezerano, ubuyobozi bwahagera bugasanga koko uwo mugabo n’umugore baryamanye mu nzu y’umugore mukuru.

Ati: “Ni byo barafashwe, umugore amaze kudutabaza, bashyikirizwa RIB ngo ikore akazi kayo. Ni ingeso mbi birumvikana kuko ubuharike n’ubushoreke ni icyaha gihanwa n’amategeko ku wo mwashakanye kuko uba umuca inyuma.”

Yakanguriye abashakanye kubaka zigakomera, bakareka amakimbirane nk’ayo, bagaha abana babo amahoro n’uburere bukwiye, kuko iyo hajemo gucana inyuma biteza umutekano muke n’idindira ry’iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Uwo mugabo afitanye n’umugore we w’isezerano abana 2, uw’imyaka 3 n’uw’umwaka 1, akaba akora akazi k’ubufundi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06