Rusizi: Polisi iri guhigisha uruhindu umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo wagonze umunyeshuri agahita atoroka

Rusizi: Polisi iri guhigisha uruhindu umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo wagonze umunyeshuri agahita atoroka
Havurwabariho Emmanuel w’imyaka 54, umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kugongesha moto umwana w’umunyeshuri w’imyaka 7 y’amavuko, agahita atoroka nyuma yo kubona uko amukomerekeje akagwa muri koma.
Uyu mwana yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Nyabitimbo TSS, akaba arembeye mu Bitaro bya Mibirizi .
Umubyeyi w’uwo mwana Musabeyezu Dative, urerera muri GS Nyabitimbo TSS uwo mwana we yigaho, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iy'inkuru ko umwana we yagonzwe agiye ku ishuri amusize mu rugo na we arimo kwitegura ngo ajye kwigisha.
Uwo mukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo akaba n’umuturanyi we, ngo na we yamanukanye umuvuduko mwinshi asanga umwana yambukiranya umuhanda aba aramugonze.
Musabeyezu yagize ati: “Nababajwe n’uko nk’umuturanyi wanjye ungongeye umwana, aho kumukura mu muhanda ngo amufashe nibura kugera ku Kigo Nderabuzima, akamuta aho akiruka na moto agacika.”
Yongeraho ko abahisi n’abagenzi ari bo bahise baterura uwo mwana kuko yahise agwa muri Koma (Coma) bamugeza ku Kigo Nderabuzima ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze mbere yo koherezwa mu Bitaro bya Mibilizi.
Havurwabariho yagonze uwo mwana ahagana saa moya n’iminota 20 za mugitondo cyo ku wa 12 Gashyantare, bikaba bikekwa ko yagendaga ku muvuduko wo hejuru ameze nk’uwari wakererewe ku kazi.
Musabeyezu avuga ko we yabimenye ahamagawe n’umwe mu batambukaga wahise amenya uwo mwana nubwo yari yakomeretse umutwe wose wangiritse n’ibitugu na byo byakomeretse.
Ubwo yavuganaga n’Imvaho Nshya dukesha iy'inkuru mu masaha y’ijoro imbangukiragutabara igiye kubajyana mu bitaro bya Mibilizi, yavuze ko umwana agenda azanzamuka.
Yasabye ko uriya mukozi w’urwego rw’ubuzima akwiye gushakishwa akaryozwa kuba yirengagije ubuzima bw’umwana yashyize mu kaga ari mu bakabaye bumva agaciro kabwo mu gihe ari we wanateje impanuka.
Yavuze ko umuturanyi we yagaragaje ubugwari, kuko mu gihe impanuka yo atari yiteze kuyikora, ariko gutabara byo byari mu mahitamo nk’umuntu wari uzi n’uwo mwana.
Umuyobozi wa GS Nyabitimbo TSS, Padiri Uwiringiyimana Simon, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kumenya ko umwana wabo agonzwe bihutiye kubaba hafi, banakomeza gukurikirana imibereho y’umwana mu Bitaro bya Mibilizi.
Ati: “Natwe nk’ishuri twagize ikibazo gikomeye cyo gukomerekesha bikomeye umwana wacu wangijwe n’iyo moto, n’umubyeyi we ugiye kumara igihe ataza ku kazi kubera kumwitaho. Tukaba ariko dukomeza gukurikiranira hafi imibereho y’umwana mu bitaro kugeza igihe azakirira akagaruka ku ishuri na nyina akagaruka mu kazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare Ntawizera Jean Pierre, avuga ko nyuma yo kubimenya bihutiye gukurikirana uko umwana ameze.
Yongeyeho ko uwamugonze akirimo gushakishwa nubwo yahise acikana na moto ye.
Ati: “Uriya mukozi wamugonze aracyashakishwa, yahise acikana na moto arabura. Twahise tunatanga ubutumwa cyane cyane ku bakoresha ibinyabiziga, kutibwira ko uyu muhanda ari uw’igitaka ngo bagendere ku muvuduko wo hejuru bazi ko hari abaturage bawusangiye cyane cyane abana bawunyuramo bajya ku mashuri.”
Yibukije abakoresha ibinyabiziga ko bidakwiye gusiganwa n’amasaha mu gihe bajya cyangwa bava ku kazi, kuko akazi gakorwa n’umuntu muzima.