Rusizi: Niyongabo Jean Pierre warufunzwe azira kwiba inkoko bamufunguye ahita yiba umukobwa telephone

Rusizi: Niyongabo Jean Pierre warufunzwe azira kwiba inkoko bamufunguye ahita yiba umukobwa telephone
Niyongabo Jean Pierre wo mu Kagari ka Rasano, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, ari mu maboko ya RIB, sitasiyo ya Bweyeye akekwaho gushikuza telefoni umukobwa yari ategeye mu nzira.
Nk’uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rasano, Nshimiyimana Moise, ngo uwo Niyomugabo Jean Pierre asanganywe ingeso y’ubujura yakoranaga na mukuru we w’imyaka 22 n’abandi basore 2, akaba yari amaze kujyanwa mu kigo cy’igororamuco (Transit center) inshuro zirenga 4 kimwe nabo bandi, muri iyi minsi afatanywe telefoni ataramara icyumweru afunguwe.
Nk’uko akomeza abivuga,ngo uyu Niyongabo,nyuma yo kujyanwa muri icyo kigo inshuro 4 zose yaza ntahinduke,akongera gufatwa yibye, yari amaze umwaka n’igice muri gereza ya Rusizi aho yari yakatiwe n’inkiko azira ubujura.
Icyo gihe akaba yari yafatanywe n’uwo mukuru we n’ubu ugifunze, bibye umuturage inkoko,inkwavu n’isuka, abo bandi bafatanyaga umwe na we amaze igihe gito afunguwe, we yari yakatiwe umwaka, mugenzi wabo wundi na we aracyafunze, ubwo bujura barabiuatanyaga.
Ati: “Hari mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba wo ku wa 28 Nyakanga, ubwo uwo mukobwa yari atashye avuye aho adodera kuri santere y’ubucuruzi ya Nyamirambo muri ako Kagari, arenze gato inzu z’abaturage, ageze mu gice kirimo imirima hafi y’iwabo, ari wenyine asanga uwo musore yamuteze, amushikuza iyo telefoni barayirwanira umusore arayimwaka.”
Yongeyeho ati: “Barayirwaniye umusore amurusha imbaraga arayimwaka,umukobwa avuza induru abaturage baturiye hafi aho baramutabara, umusore abumvise abunda mu myumbati yari hafi aho, induru zikomeje,bamutangatanze yirutse agwa mu maboko y’abari bari mu gice cyo hepfo cy’iyo myumbati, bamufatana iyo telefoni, irondo rimurarana ku Biro by’Akagari, bucyeye ku ya 29 Nyakanga bamujyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Bweyeye.’’
Nshimiyimana asaba abaturage kujya birinda kugenda umuntu ari wenyine mu masaha y’ijoro, byaba ngombwa bakanataha kare, bakajya banatangira amakuru ku gihe, babonye umuntu ugaragaza imyifatire ikemangwa,irimo ubujura nk’ubu.
Asaba abasore gukora ibibateza imbere bitagize uwo bibangamiye,kuko nk’uyu bishoboka ko yasubira gufungwa ari bwo yari akivamo, nyamara iyo akora ibimuteza imbere byiza atari gukurikiranwa, ko n’iyo adata ishuri ngo yirohe mu bujura aba ageze kure yiga, cyane cyane ko anafite ababyeyi bombi batari kubura kumurihira ngo yige.
Avuga ko mbere abo basore uko ari 4 bafunzwe byari bikabije kuko batangiranye ingeso zo kwinjira mu nzu z’abaturage bakibamo ibirimo hafi ya byose, babona abaturage batangiye kubakeka ibyo kwiba mu nzu bakabigabanya bakajya mu mirima no mu matungo, bakaba barafashwe bari banatangiye kujya bamburira abaturage mu mayira,ari yo ngeso n’ubu avuga ko ikiranga uyu musore bigaragara ko atahindutse.
Nshimiyimana avuga ko kari agatsiko k’abasore 4 b’abajura ruharwa mu minsi bari bamaze bafunze abaturage bari bagize agahenge, batekanye,ibibazo byongeye kuvuka aho afunguriwe, kuko mugenzi we bakoranaga na we agafungurwa batazi iyo aba, abandi 2 bo bakiri muri gereza ya Rusizi.
Yashimiye abaturage ubufatanye mu guhashya aba banyangeso mbi, abasaba gukomereza aho.
Source: igikanews