Rusizi: Mayor , Vis Major ndetse n'umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Akarere beguye!

Nov 23, 2024 - 21:00
 0  1468
Rusizi: Mayor , Vis Major ndetse n'umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Akarere beguye!

Rusizi: Mayor , Vis Major ndetse n'umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Akarere beguye!

Nov 23, 2024 - 21:00

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abayobozi 3 bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba beguye ku mirimo bari bashinzwe.

Abeguye ni Uwari Umuyobozi w’Akarere Dr.Kibiriga Anicet, uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Dukuzumuremye Anne Marie na Niyonsaba Jeanne  warushizwe CNF ku rwego rw’Akarere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza ubwegure bwabo.

 

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, yemeje aya makuru avuga ko nk’inama njyanama ntacyo banenga mu mikorere y’aba bayobozi beguye.

 

Ati "Ntacyo twabanengaga n’amabaruwa yabo arabisobanura beguye ku mpamvu zabo bwite."

Habimana Alfred wari Visi Meya ushinzwe ubukungu n'iterambere yagizwe Meya w'agateganyo mu gihe Uwimana Monique wari Umunyamabanga w'Inama Njyanama yagizwe Visi Meya ushinzwe imibereho myiza w'agateganyo.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍