Rusizi: Ikamyo yo mu bwoko bwa Lorry Howo ijyanye amavuta yo guteka muri RDC yakoze impanuka irabirinduka

Rusizi: Ikamyo yo mu bwoko bwa Lorry Howo ijyanye amavuta yo guteka muri RDC yakoze impanuka irabirinduka
Ikamyo yo mu bwoko bwa Lorry Howo yari ipakiye amavuta yo guteka yavaga ku bubiko bw’ibicuruzwa (MAGERWA) buherereye mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi yerekeza i Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarenze umuhanda ikomeretsa umushoferi wari uyitwaye.
Iyo kamyo ifite ibirango plaque CGO 9396AF 19 yo muri Congo, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Gihungwe, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Nzahaha, bimwe mu byo yari itwaye na byo birangirika.
Bamwemu bahise bahagera iyo mpanuka ikiba, babwiye Imvaho Nshya dukesha iy'inkuru ko byari bigeze mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, umushoferi agomba kurara mu Bugarama, akazinduka ajyana ayo mavuta i Kamanyola.
Igihe yari hafi kugera i Bugarama ari bwo yarenze umuhanda, umwe muri bo yagize ati: “Yabirindutse irawurenga mu gice cy’ibumoso, igwa hafi y’akabande, ku bw’amahirwe ntiyagera mu kabande neza. Umushoferi yari ari wenyine arakomereka, imodoka irangirika cyane n’amavuta amwe arameneka.”
Undi ati: “Yaguye icy’inyuma kirafunguka, amajerikani y’amavuta amwe aragwa, andi kubera gutsikamirana aturikira imbere mu modoka, amavuta arameneka, amajerikani yamenetse yarengaga 10 nkurikije uko nayabonaga. Twayisize irambitse aho, hategerejwe ko ba nyiirayo bazana abayirarira mbere y’uko ayo mavuta akurwamo agapakirirwa mu yindi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yemeje iby’iyo mpanuka y’ikamyo yari itwawe n’Umunyekongo.
Yavuze ko uwo mushoferi yageze aho yagiriye impanuka akananirwa kuyobora imodoka neza, bituma arenga umuhanda maze imodoka irabirinduka.
Yakomeje ati: “Muri iyo mpanuka hangiritse imodoka n’ibyo yari itwaye (amavuta) n’umushoferi arakomereka. Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko bitewe n’aho ageze. Yahise ajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka.”
SP Kayigi yibukije abashoferi kugendera ku muvuduko uringaniye isaha iyo ari yo yose, no kutibwira ko ari bo bonyine bari mu muhanda ahubwo bawusangira n’abandi benshi kandi bawufiteho uburenganzira bungana.