Rusizi: Habaye impanuka iteye ubwoba ihitana abantu batatu

Feb 7, 2024 - 13:38
 0  404
Rusizi: Habaye impanuka iteye ubwoba ihitana abantu batatu

Rusizi: Habaye impanuka iteye ubwoba ihitana abantu batatu

Feb 7, 2024 - 13:38

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare ahagana ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri mu kagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo wo mu Karere ka Rusizi habaye impanuka ikomeye yahitanye abagore babiri ndetse n’umushoferi.

Iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu batatu barimo umushoferi witwaga Mbonimpa Jean Damascene ndetse n’abagore babiri bari bagiye kurangura.

Aba bagore babiri basanzwe bakorera ubucuruzi bwabo bw’imboga n’imbuto bari bakodesheje iyi modoka iri mu bwoko bwa KIA ngo ibatundire ibicuruzwa byabo basanzwe barangura mu isoko rya Gishoma.

Iyi modoka itari yikoreye Indi mizigo usibye abantu batatu bonyine bari bicaye mu myanya y’imbere mu modoka yabuze feri ubwo bari berekeje ku isoko rya Gishoma, umushoferi w’ayo ahitamo kuyigongesha igiti kugirango igabanye umuvuduko byaje kubaviramo kubura ubuzima bwe ndetse n’ubwabo yaratwaye.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Imvaho Nshya cyatangaje ko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre yagize ati: “Yari abajyanye kuzirangura mu isoko rya Gishoma kuko uyu munsi riba ryaremye, bamara kuzirangura akazibapakirira akazibazanira aho bazicururira mu Murenge wa Mururu. Muri icyo gihe bagenda imodoka nta muzigo wundi wari urimo.”

Yakomeje agira ati: “Imodoka yageze nko muri metero 100 gusa ngo ugere muri santere y’ubucuruzi ya Mashya mu Murenge wacu

wa Nyakarenzo ibura feri, umushoferi agerageza gukora ibishoboka byose ngo ayihagarike biranga, ayikubita ku giti cyari gihari.

Nyuma y’iyi mpanuka Polisi y’igihugu ndetse n’inzego zibanze bafatanyije n’abaturage bakaba bahise batabara, imirambo yabaguye muri iyi mpanuka ikaba yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

Uyu Muyobozi yavuze ko bishoboka ko umushoferi yatwaye iyi modoka atabanje kuyisuzuma cyangwa kuyisuzumisha neza, asaba ko abatwara ibinyabiziga bajya babanza kureba ko byaba bimeze neza mbere yo kubijyana mu muhanda.

Iyi mpanuka yahitanye abacuruzi b’abagore batatu ndetse n’umushoferi umwe.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06