Rusizi Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi azira gusambanya umugore w'abandi

Oct 31, 2024 - 17:15
 1  2126
Rusizi Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi azira gusambanya umugore w'abandi

Rusizi Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi azira gusambanya umugore w'abandi

Oct 31, 2024 - 17:15

Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Gitifu w'umurenge Sengiyumva Vincent nyuma yo gukekwaho gusambanya umugore wa Sebuhoro Didier wabafatiye munzu y'uyu mu Gitifu!

Amukuru dukesha inzego z'ibanze nuko": Ahagana Saa 23h mu gace k'Umudugudu wa Kabusunzu humvikanye urusaku rwinshi n'induru nyinshi bityo Abanyerondo Bahise bihutira kujya kureba ikibaye,

 Bahageze basanga batabyishoboza kuko Umuntu atabonaga Aho anyura kubera ikivunge cy'abantu nibwo bihutiye guhamagara Police ndetse n'Ingabo bari bari mu Kazi baza gutanga umusada muri icyo kibazo.

Baje gusanga ar'ikibazo cy'uwitwa SEBUHORO Didier w'Imyaka 42 warusanze Umugore bashakanye byemewe n'Amategeko witwa AKAYEZU Nadine w'Imyaka 31 munzu ya Gitifu w'umurenge NSENGIYUMVA Vincent de Paul w'Imyaka 40,

Ni nyuma yaho uyu SEBUHORO Didier Ubusanzwe amaze igihe atabanye neza n'Umugore we bapfa cyane kutizerana Aho avuga ko amuca inyuma! Bakaba bari no murukiko mu nzira y'Ubutane bategereje Werurwe 2025

Uyu SEBUHORO Didier akaba avuga ko ababazwa cyane no kubona NSENGIYUMVA Vincent de Paul yagiye ashikiriza ibibazo by'Urugo rwe nk'Umuyobozi w"Umurenge ariwe ahubwo wamujyaniye Umugore! arinacyo ngo cyamuteye kujya gusohora Umugore we Aho kwa Vincent de Paul nyuma y'uko yari ahamaze amasaha menshi,

Imvururu zahoshejwe bose bacumbikiwe kuri Police Station Bugarama kugira ngo ibindi bizakurikiranwe"

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍