Rusizi: Dore icyatangajwe gikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri ingaramakirambi

Nov 23, 2024 - 17:54
 0  561
Rusizi: Dore icyatangajwe gikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri ingaramakirambi

Rusizi: Dore icyatangajwe gikekwa nyuma yo gusanga mu mashyuza umurambo w’umusore ukiri ingaramakirambi

Nov 23, 2024 - 17:54

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utahise umenyekana umwirondoro, yasanzwe yapfuye mu kidendezi cy’amashyuza giherereye mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, aho bamwe bakeka ko yapfuye ubwo yogaga, abandi bakabishidikanyaho.

Umurambo w’uyu musore wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage banyuze kuri aya mashyuza bakabona umurambo ureremba hejuru bagahita bamenyesha ubuyobozi.

Icyakora bamwe mu baturage bavuga ko uko babibonye uyu murambo bashidikanya ko yaba yishwe n’amashyuza, bagakeka ko yaba yapfuye urundi rupfu rutari ukurohama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yahamirije RADIOTV10 aya makuru dukesha, anavuga ko kugeza ubu hagikorwa iperereza ngo hamenyekane imyirondoro ya nyakwigendera n’icyamuhitanye.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wagaragaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Yagize ati “Bigaragara ko yaguyemo mu gihe yarimo ayoga, ntabwo imyirondoro ye iramenyekana. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Mibirizi mu gihe iperereza rigikomeje.”

Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bukunze kuburira abaturage bajya koga mu mashyuza ko bagomba kwitwararika kugira ngo hatagira abahasiga ubuzima.

Abaturage babwiye  RADIOTV10 Aya makuru dukesha ko no mu mezi abiri ashize na bwo aha ku mashyuza hasanzwe umurambo byiyongeraho ko no muri Nyakanga 2022 ubwo umusaza n’umukecuru bapfiraga mu cyobo cyari cyarakamyemo amashyuza bari kwasa inkwi bazize gaze bivugwa ko yabafatiyemo bakabura umwuka.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461