Rusizi: Babiri barashinjwa kwica motari bagamije kumwiba moto

Jan 31, 2024 - 11:51
 0  238
Rusizi: Babiri barashinjwa kwica motari bagamije kumwiba moto

Rusizi: Babiri barashinjwa kwica motari bagamije kumwiba moto

Jan 31, 2024 - 11:51

Abagabo bo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi bakekwaho kwica umumotari witwa Dushimimana Eric, bagamije kumwiba moto yakoreshaga akazi ko gutwara abagenzi.

Byabereye mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Kabagina, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 30 Mutarama 2024.

Saa yine z’ijoro nibwo nyakwigendera yatezwe n’umugenzi, bageze mu muhanda wa Mburamazi bahasanga undi mugenzi wari wafatanyije n’uyu mugenzi gucura umugambi.

Bageze muri uwo muhanda baramuhagarika, uwo yari ahetse ahita amutera icyuma.

Nyakwigendera ntabwo yahise ashiramo umwuka yakomeje kurwana n’abo bagizi ba nabi ari nako atabaza ariko bamurusha imbaraga baramwica ndetse banamwambura telefone n’ibyangombwa bya moto.

Abaturage bumvise umuntu atatse baratabaye, bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, icyakora bavuga ko babonye abo bagizi ba nabi bari gusunika moto ngo bayitware babumvise bariruka moto barayisiga.

Mu gukurikirana, umwe mu bagizi ba nabi yaje gufatirwa mu mudugudu wa Mibilizi akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga avuga uwo bafatanyije na we arafatwa.

Abamufashe bavuga ko bamusanganye carte jaune ya moto ya nyakwigendera ndetse ngo n’imyenda ye yariho amaraso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre yabwiye IGIHE ko abakekwa bombi bamaze gufatwa ndetse ko bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyakarenzo.

Gitifu Ntawizera yasabye abaturage kwirinda gushaka gukira batavunitse, anasaba abamotari kujya bagira amakenga ku mugenzi ubateze bakareba niba atiriwe abaneka, kandi bakirinda kunyura mu mashyamba mu masaha y’ijoro.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu karere ka Rusizi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268