Rusizi: 'Animateur' arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15

Dec 10, 2024 - 09:07
 0  623
Rusizi: 'Animateur' arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15

Rusizi: 'Animateur' arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15

Dec 10, 2024 - 09:07

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwakiriye dosiye y’ushinzwe imyitwarire (Animateur) mu kigo cy’ishuri giherereye mu karere ka Rusizi ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itanu (15) .

Icyaha cyakozwe ku itariki ya 27/11/2024, mu murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, ubwo uregwa yashukaga uyu mwana w’umukobwa ngo akamujyana ku kabari bwamara kwira akamujyana mu kigo cy’ishuri ari naho yamusambanyirije nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com