Rusizi: Abanyeshuri barakekwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bigana, bakoresheje umuti wica imbeba

Jan 24, 2025 - 19:43
 0  2425
Rusizi: Abanyeshuri barakekwaho kugerageza  kuroga bagenzi babo bigana, bakoresheje umuti wica imbeba

Rusizi: Abanyeshuri barakekwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bigana, bakoresheje umuti wica imbeba

Jan 24, 2025 - 19:43

Abanyeshuri biga muri GS Mutongo mu kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bigana, bakoresheje umuti wica imbeba.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, saa saba z’amanywa bagiye kurya.

Aba banyeshuri ni abakobwa babiri biga mu mwaka wa gatandatu mu Ishami rya HEG.

Abanyeshuri bakekwaho gushaka kuroga bagenzi babo,umwe afite imyaka 20 y’amavuko undi afite imyaka 19.

Amakuru avuga ko umwe muri bo yashyize umuti w’imbeba mu isafuriya y’imboga bitewe n’uko bagenzi be bajyaga bamubwira amagambo asesereza.

UMUSEKE dukesha iy'inkuru wamenye ko ubuyobozi bw’ishuri bwahawe amakuru ko ibiryo biri kunukamo umuti w’imbeba, bubuza abanyeshuri kurya ibyo biryo.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Mutongo, Uwimana Hawa Alphonsine, yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bwatabaye hakiri kare

Ati”Nibyo hari abanyeshuri babiri b’abakobwa bagerageje kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti w’imbeba, bawushyira mu biryo bagiye kubyarurira abandi, bahise babimenya nti byabaye, biracyari mu iperereza”.

Iki kigo cy’ishuri rya GS Mutongo ni icy’uburezi bw’imyaka 12 kigamo abanyeshuri 2400.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06