Rurageretse hagati y'umunya-Kenya n'ikoranabuhanga rya ‘Truecaller’ bigera naho abatwara mu nkiko

Rurageretse hagati y'umunya-Kenya n'ikoranabuhanga rya ‘Truecaller’ bigera naho abatwara mu nkiko
James Mbugua usanzwe ari umunyamategeko muri Kenya yajyanye mu nkiko TrueCaller, ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Suède, agishinja gushyira hanze amakuru y’ibanga y’Abanya-Kenya.
Truecaller ni ‘application’ ishyirwa muri telefone. Ifasha uyikoresha kubona amazina n’andi makuru y’umuhamagaye igihe adasanzwe afite nimero ye.
Uyu munyamategeko avuga ko nubwo iri koranabuhanga rikoreshwa muri Kenya, iki kigo kitanditse muri iki gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko. Avuga ko ibi bishyira mu kaga amakuru bwite y’abayikoresha.
Yavuze ko kandi iki kigo gitanga amakuru bwite y’Abanya-Kenya mu Buhinde no mu bindi bihugu.
James Mbugua ashinja kandi Truecaller ivangura, ngo kuko mu Burayi usanga ishyira imbaraga mu kurinda amakuru y’abaturage ariko byagera muri Afurika igakora ibitandukanye.
Uyu munyamategeko asaba ko iki kigo cyandikwa muri Kenya nk’uko bisanzwe bigenda no ku bindi byose bifite amakuru y’ubuzima bwite bw’abaturage.