Rurageretse hagati y'Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba na Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Oct 4, 2024 - 17:04
 0  371
Rurageretse hagati y'Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba na Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Rurageretse hagati y'Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba na Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Oct 4, 2024 - 17:04

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ibisobanuro Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) muri Uganda, William W. Popp, kubera icyo yise gutesha agaciro se umubyara Perezida w’icyo gihugu Yoweri Kaguta Museveni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, Gen Kainerugaba yagize ati: “Niba uyu Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika adasabye imbabazi, muzehe wacu we ubwe. Akabikora bitarenze mu gitondo cyo kuwa Mbere saa tatu za mugitondo, kuri iyi myitwarire idakwiye abadipolomate mu gihugu cyacu, tuzamusaba guhita ava muri Uganda.”

Yongeyeho ati: “Nta kibazo dufitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kenshi icyo gihugu turagikunda kandi tugashyigikira ibyacyo. Ariko dufite ibihamya bifitika ko kiri mu bikorwa byo kurwanya Guverinoma iyobowe na NRM.”

Muhoozi yakomeje avuga ko abanya Uganda bakwiye gushyira hamwe bakamagana uwo Ambasaderi wa USA.

Ati: “Baturage bagenzi banjye, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha ko twese nk’igihugu tugiye guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho ubu mu gihugu cyacu. Kuba yarasuzuguye Perezida wacu w’icyamamare dukunda, akanatesha agaciro itegeko nshinga rya Uganda.”

Icyakora Gen. Muhoozi ntabwo yigeze atanga ibisobanuro birambuye ku byo yatangaje.

Gusa ariko ibyo birego bije nyuma y’ibihano Amerika yafatiye abapolisi bane ba Uganda kubera gukekwaho gukorera iyicarubuzo umudepite wa NUP (ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi) Francis Zaake, mu gihe cy’amatora rusange yo mu 2021.

Abo bapolisi ba Uganda bahanwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, barimo Bob Kagarura wahoze ari Komanda wa Polisi mu gace ka Wamala, Alex Mwine wahoze ari Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mitanya, Elly Womanya wakoze mu nzego z’iperereza za Polisi ndetse na Hamdani Twesigye na we wakoze mu nzego z’iperereza.

Abo bose n’imiryango yabo bahanishijwe kutongera gutemberera mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ku geza ubu Guverinoma ya Uganda ntiragira icyo itangaza kuri icyo cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06