Rurageretse hagati y'abafana n'umukinnyi wa filime wamamaye nka Inkindi Aisha nyuma yo kwita Abagabo batajyanwe muri CTU ko ari amagweja

Jul 19, 2024 - 20:28
 0  614
Rurageretse hagati y'abafana n'umukinnyi wa filime wamamaye nka Inkindi Aisha  nyuma yo kwita Abagabo batajyanwe muri CTU ko ari amagweja

Rurageretse hagati y'abafana n'umukinnyi wa filime wamamaye nka Inkindi Aisha nyuma yo kwita Abagabo batajyanwe muri CTU ko ari amagweja

Jul 19, 2024 - 20:28

Inkindi Aisha usanzwe ari umwe mu bakobwa bakina filime mu Rwanda akomeje kugarukwaho kuri X nyuma y’amagambo yatangaje agaragaza ko, umuntu watoranyije abasore bari mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.

Ibi Aisha yabigarutseho mu kiganiro yagiranaga na Irene Murindahabi, aho yagezemo hagati akumvikana mu mgamabo agira ati “Ngo abagabo ba ndi imbere, ngo abagabo mu muhanda[…] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’ 

Nyuma y’aya magambo y’uyu mukobwa benshi batangiye kumwibasira bavuga ko atakwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.

Nk’umwe mu batanze ibitekerezo ku mashusho uwitwa Umperuka Cyera yasangije abamukurikira kuri X, yagize ati “Iyo uteye ibuye mu gihuru ibwejuye niyo uba uhamije.’’

Manzi. K. Shyerezo we yagize ati “Iyo urukweto rugukwiye urarwambara, niba warumvise ko uri ikimonyo ubwo uricyo nyine. Naho ubundi umuntu aba afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo bye.’’

Undi we yaje yumiwe ati “Aba CTU bose yababengukiye icyarimwese bahu?’’

Hari undi wafashe ifoto ya Aisha n’undi mukobwa, aravuga ati “Wenda uyu ubanza avuze ngo abahungu ni amagweja nabyumva ariko se nka Aisha abivuga yishingikirije iki koko?” 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06