Rurageretse hagati ya TikTok na Amerika ishinjwa kurangaza abana bato

Rurageretse hagati ya TikTok na Amerika ishinjwa kurangaza abana bato
Urubuga rw’Abashinwa, TikTok rwajyanywe mu nkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rushinjwa kurangaza abana batarageza imyaka y’ubukure, ku buryo barumaraho umwanya munini kubera amakuru abashuka rukomeza kubereka.
Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri muri Leta 14 zo muri Amerika. Iki kigo gishinjwa kwereka abana ibintu bijyanye n’ibyo bakunda, igakomeza kubibahata ku buryo bamara umwanya munini kuri TikTok.
TikTok yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko nta kuri kurimo. Icyo kigo cyatangaje ko bibabaje kuba Leta zo muri Amerika zahisemo kuyijyana mu nkiko, aho kurebera hamwe uburyo ahari ikibazo hakosorwa.
Ikigo cyabyaye TikTok aricyo ByteDance kimaze iminsi mu zindi manza muri Amerika, aho gishinjwa gutanga amabanga y’abayikoresha kuri Leta y’u Bushinwa. Ni ibirego bishobora gutuma ihagarikwa muri Amerika.