RURA Update: Itangazo rihutirwa rya RURA

RURA Update: Itangazo rihutirwa rya RURA
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA iributsa abatumiza hanze ibikoresho by’itumanaho kubanza gusaba uruhushya rubemerera kubyinjiza mu gihugu (Type Approval).
Uru rwego RURA rwashyizeho uburyo bwo gukurikiza igihe hari uwifuza kwinjiza ibyo bikoresha ibyo bagomba gukurikiza.
Ku rukuta rwayo rwa X , aho batanga bati “Umuntu wifuza gukora ibikorwa byo kwinjiza mu Gihugu no kugurisha ibikoresho by’itumanaho koranabuhanga yohereza ubusabe mu nyandiko buherekejwe n’ibi bikurikira:
ubusabe bwashyizweho umukono n’usaba cyangwa umuntu ubyemerewekopi y’icyemezo cy’iyandikwa mu bitabo by’ubucuruzi;
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rushobora gusaba ikindi cyose cyasabwa rusanze ari ngombwa.
Ibisobanuro birambuye wabisanga mu mabwiriza N° 012/R/STDICT/ RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga iyinjiza mu gihugu ry’ibikoresho by’itumanaho koranabuhanga, igurisha ryabyo n’iyemeza ry’uko byujuje ibisabwa”
Muri iri tegeko ryavuzwe haruguru rijyena uburyo bwo kwinjiza ibi bikoresho nibijyanye nikoresha n’uburenganzira.
Ingingo ya 28: Ibikoresho by’itumanaho
koranabuhanga bitumizwa kugira ngo
bikoreshwe n’umuntu ku giti cye
Igikoresho cy’itumanaho koranabuhanga
cyinjizwa mu Rwanda kugira ngo gikoreshwe n’umuntu ku giti cye kigomba
kugaragazwa kuri gasutamo kandi
kikemezwa n’Urwego Ngenzuramikorere ko
cyujuje ibisabwa.
Ingingo ya 29: Umubare ntarengwa
w’ibikoresho bitumizwa mu mwaka
Ibikoresho by’itumanaho koranabuhanga
byinjizwa mu Rwanda kugira ngo
bikoreshwe n’umuntu ku giti cye ni bitanu (5)
ku mwaka ku bwoko runaka rw’ibikoresho
na makumyabiri (20) ku kigo ku mwaka ku
bwoko runaka rw’ibikoresho.
Umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bifuza
gutumiza ibikoresho birenze ibivugwa mu
gika cya mbere cy’iyi ngingo, bagomba
kubisabira uruhushya mu Rwego
Ngenzuramikorere no kubitangira impamvu.
Ingingo ya 30: Ibikoresho by’itumanaho
koranabuhanga bitujuje ibipimo bya
tekiniki
Ibikoresho by’itumanaho koranabuhanga
bitujuje ibipimo bya tekiniki by’Urwego
Ngenzuramikorere bigomba gusubizwa ahobyaturutse mu minsi mirongo itatu (30)
uhereye umunsi byakiriweho mu Rwanda
cyangwa bigafatirwa ndetse bikangizwa.
gingo ya 31: Igihe icyemezo cy’uko
igikoresho cyujuje ibisabwa kimara
Icyemezo cy’iyemeza ry’iyuzuzwa
ry’ibisabwa ry’igikoresho cy’itumanaho
koranabuhanga kimara igihe kitazwi.
Icyakora, amakuru arambuye ku gikoresho
gisanzwe cy’itumanaho koranabuhanga
cyemejwe ashobora guhindurwa ku birebana:
1º izina ry’uruganda;
2º izina ry’igikoresho;
3º nimero y’ubwoko n’umumaro;
4º impinduka zireba amakuru yanditse
muri rejisitiri yandikwamo iyemeza
ry’iyuzuzwa ry’ibisabwa;
5º icyemezo cyemeza ko igikoresho
cyujuje ibisabwa;
6º iyemezwa ry’uko igikoresho cyujuje
ibisabwa.
Iyo impinduka ku iyemeza ry’iyuzuzwa
ry’ibisabwa ry’igikoresho cy’itumanaho
koranabuhanga zigize ingaruka ku bipimo no
ku bisabwa byagendeweho kugira ngo
gisuzumwe kandi cyemezwe, ubundi busabe
bw’iyemeza ry’iyuzuzwa ry’ibisabwa
bugomba gutangwa hashingiwe ku
biteganywa n’aya mabwiriza.
Ingingo ya 32: Amafaranga yishyurirwa
iyemeza ry’iyuzuzwa ry’ibisabwa
Buri cyemezo cy’iyemeza ry’iyuzuzwa
ry’ibisabwa kigomba kwishyurirwa
amafaranga adasubizwa agaragara ku
mugereka wa V w’aya mabwiriza kandi
ashobora guhindurwa igihe cyose n’Urwego
Ngenzuramikorere.
Ingingo ya 33: Ivanwaho ry’icyemezo
cy’iyemeza ry’iyuzuzwa ry’ibisabwa
Icyemezo
cy’iyemeza ry’iyuzuzwa
ry’ibisabwa ry’igikoresho cy’itumanaho
koranabuhanga kivanwaho iyo:
1º igikoresho kiri muri rejisitiri
y’iyemeza ry’iyuzuzwa ry’ibisabwa
cyagize impinduka imwe cyangwa
nyinshi bidasabiwe irindi yemezwa;
2º inenge y’igikoresho cyemejwe
imenyekanye cyangwa igaragarijwe
Urwego Ngenzuramikorere;
3º habaye impinduka mu itegeko
cyangwa mu mabwiriza, nko mu
itangwa rya bande y’imirongo igikoresho cy’itumanaho koranabuhanga cyemejwe gikoreramo.
Urwego Ngenzuramikorere rutangaza ku
rubuga rwarwo ibyemezo byose byavanweho
n’impamvu zatumye bivanwaho.
Igikoresho cy’itumanaho koranabuhanga
kirebana n’icyemezo cyavanweho, gikurwa
muri rejisitiri y’iyemeza ry’iyuzuzwa
ry’ibisabwa kandi usaba igikoresho
cy’itumanaho koranabuhanga bireba
akabimenyeshwa.
Umuntu ushyira ku isoko igikoresho
cy’itumanaho koranabuhanga kitujuje
ibisabwa, nyuma y’ivanwaho ry’icyemezo
cy’iyemeza ry’iyuzuzwa ry’ibisabwa,
asabwa kugikura ku butaka bw’u Rwanda.
Uru rwego ruburira abanyarwanda ko igihe ibi bikoresho byinjijwe binyuranyijwe n’itegeko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu, no kuvangira indi miyoboro y’itumanaho ndetse nigihombo ku wabyinjije. Abahanga mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko ibitagikoreshwa iyo bibitswe cyangwa bikajugunywa ahatarabugenewe, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibidukikije muri rusange.