Ruhango: Umugabo yishwe n'inyama y'akabenzi!

Ruhango: Umugabo yishwe n'inyama y'akabenzi!
Mu karere ka Ruhango umugabo waguze inyama z'ingurube mu kabari yapfuye nyuma y'uko imunize abaturage bagatabara ariko bikaba iby'ubusa.Ibi byabereye mu Murenge wa Byimana Akagari ka Mpamda.
Uyu mugabo yari agiye ku kabari bisanzwe agura inyama zo gusomeza icupa ariko kubwo amahirwe macye aza kuhasiga ubuzima nyuma y'uko yari imunize agitangira kuzirya nk'uko bitangazwa na BTN TV.
Uyu mugabo ntabwo abaye uwa mbere wishwe n'inyama dore ko mu 2019 Umugabo witwa Petero ukomoka mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amagepfo yahuye n’uruva gusenya anigwa n’inyama yamize ubwo yari mu birori hanyuma umwuka urahera arapfa.
Undi ni umugabo wari utuye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yishwe n’inyama yamunize ubwo yakoragamo bwa mbere atararya n’iya kabari.