Ruhango: RIB yataye Muri yombi Gitifu n’icyitso cye bakekwaho kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu

Jun 6, 2024 - 17:04
 1  893
Ruhango: RIB yataye Muri yombi Gitifu n’icyitso cye bakekwaho kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu

Ruhango: RIB yataye Muri yombi Gitifu n’icyitso cye bakekwaho kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu

Jun 6, 2024 - 17:04

RIB yataye muri yombi Umuyobozi wo mu Karere ka Kirehe n’icyitso cye bakekwaho gusaba no kwakira ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Habarurema Sauteur wo mu Murenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango akurikiranyweho kuba yaratse umuturage ruswa ya 5000 Frw kugira ngo amuhe serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yemeje ayo makuru avuga ko uyu Gitifu ari mu maboko ya RIB.

 

Uyu Habarurema Sauteur uyobora ashinjwa kuba yarakiriye indonke y’ibihumbi bitanu(5000frw) y’u Rwanda kugira ngo ahe umuturage serivisi ubusanzwe yemererwa n’amategeko.

Ati “RIB iracyakurikirana icyo cyaha”.

Meya Habarurema yibukije abakozi bashinzwe gutanga serivisi bose kubaha abaturage no kwirinda kubasaba icyo aricyo cyose mu kubakorera.

Ati “Abaturage ni abakiliya bacu, kandi Umukiliya arabungabungwa.”

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira

ngo akore cyangwa adakora ikiri mu

nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

ISOKO: igikanews 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461