Ruhango: Abarenga Umunani bamaze kuburira ubuzima mu mpanuka

Mar 4, 2024 - 06:38
 0  953
Ruhango: Abarenga Umunani bamaze kuburira ubuzima mu mpanuka

Ruhango: Abarenga Umunani bamaze kuburira ubuzima mu mpanuka

Mar 4, 2024 - 06:38

Kuri uyu wa 3 Werurwe 2024, ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi, yagonze coaster ihita irenga umuhanda igwira abantu batatu barapfa ,Abandi umunani bari muri coaster barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gataka ,Akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango.

Coaster yagonzwe n’iyi kamyo yari itwaye abagiye mu isengesho mu Ruhango, aho benshi bita kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE ko iyo kamyo ikimara kugonga Coaster, yakomeje kugenda ikarenga umuhanda, maze ikagwa munsi yawo ari naho yahise igwira abantu batatu bari hafi y’umuhanda bagahita bapfa.

Yakomeje avuga ko muri iyo coaster hahise hakomerekamo abantu umunani barimo batandatu bakomeretse bikomeye.

Ati “Muri iyi Coaster hakomeretsemo bikomeye abantu batandatu, bane muri bo bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, abandi babiri bajyanywe mu bitaro by’intara bya Ruhango biri i Kinazi.”

Yavuze ko abandi babiri bakomeretse byoroheje bo bajyanywe ku Kigo Nderabuzima kiri mu mujyi wa Ruhango.

Hari amakuru yizewe avuga ko mu bitabye Imana bazize iyi mpanuka harimo umubyeyi wari ufite ubumuga bwo kutabona wari urandaswe n’umwana we, bakaba bapfanye, ndetse n’undi wari wicaye hafi y’umuhanda nawe afite ubumuga bw’ingingo z’umubiri.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501