Rubavu: Umusirikari wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage arapfa

Rubavu: Umusirikari wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage arapfa
Ku mugorora wo kuri iki Cyumweru, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage aramwica mbere yo kuburirwa irengero aho bikekwa ko yahise asubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo wishwe yari mu kigero cy’imyaka 38.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, aho Umusirikari wa Congo yinjiye mu Rwanda yica umuturage ahita aburirwa irengero.
Byabaye mu masaha ashyira saa kumi n’imwe n’igice.
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko ku muntu wese ukeneye amakuru afitanye isano n’imirwano iri kubera muri DRC yavugisha Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda.
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda ariko ntibyadukundira.
SRC: BWIZA