Rubavu: RIP! Nsengimana Jean Paul wishwe n'umuhanda ukomeje gutuma bamwe bagira ubumuga bw’ingingo

Nov 10, 2024 - 06:51
 0  791
Rubavu: RIP! Nsengimana Jean Paul wishwe  n'umuhanda ukomeje gutuma bamwe bagira ubumuga bw’ingingo

Rubavu: RIP! Nsengimana Jean Paul wishwe n'umuhanda ukomeje gutuma bamwe bagira ubumuga bw’ingingo

Nov 10, 2024 - 06:51

Umuturage witwa Nsengimana Jean Paul wo mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, yitabye Imana nyuma yo kugwa ahacitse umuhanda wahagaritse urujya n’uruza ndetse ukaba ukomeje gutuma bamwe bagira ubumuga bw’ingingo.

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo ni bwo uyu muturage yaguye muri kiriya kiraro.

Amakuru agera kuri BWIZA dukesha Aya makuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo yatakaje ubuzima nyuma yo kumara amasaha arenga 10 muri koma, aguye muri CHK.

Nsengimana si we muntu wa mbere utakarije ubuzima kuri iki kiraro gihuza akarere ka Rubavu n’uturere dutandukanye tw’intara y’Iburengerazuba.

Abaturage baheruka kuganira na BWIZA bayibwiye ko babangamiwe cyane n’uyu muhanda, basaba inzego zitandukanye kugeza kwa Perezida Paul Kagame kubafasha ikibazo kigakemuka.

Nk’uwitwa Zaninka Constantine avuga ko uyu muhanda wamupfakaje, kuko umugabo we bari bafitanye abana barindwi yapfuye ahanutse mu kayira kahanzwe hejuru yaho umuhanda wacikiye agahita apfa.

Ku wa 5 Werurwe uyu mwaka ni bwo uwari umugabo we yapfuye, ibyatumye ubuzima mu muryango we busharira.

Hitimana Prosper we avuga ko icika ry’umuhanda ryamugizeho ingaruka we ubwe kuko yagize ubumuga bitewe na wo, nyuma yo guhanuka hejuru y’aho wacikiye akagwa hasi; ibyamuviriyemo ubumuga bw’igihe cyose kuko yahise ashyirwa ibyuma mu kuguru.

Ati: "Naragendaga gutya mba ndanyereye nikubita hasi. Nari ndi muzima, nturi kureba iyi ntuza (tige) banshyizemo, igufwa ry’imbere barinkuyemo?”

Hitimana akomeza avuga ko uyu muhanda umaze igihe warapfuye kuko urebye igihe watangiriye ugenda hashize imyaka nk’itanu, we na bagenzi be bakifuza ko ukorwa vuba kuko wakeneshe isantere yabo ndetse abenshi mu baturage bakaba barahuye n’ibibazo by’ubukene kubera icika ryawo kuko wahise ufunga urujya n’uruza.

Abatuye muri aka gace bavuga ko impamvu basaba Perezida Paul Kagame ubufasha ni uko “abandi bayobozi baraza bakahagera bakabirebera”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Proper, avuga koko iki kibazo akizi kandi ko ibyo abaturage bavuga ari byo kuko uyu muhanda ari ingenzi ndetse wanakoreshwaga cyane mu buryo bw’ingeri nyinshi.

Meya Mulindwa avuga ko uyu muhanda wanatangiye gushyirwamo kaburimbo ku gice cya Rutsiro.

Uyu muyobozi icyakora avuga ko ikiraro cy’aho wacitse ari kinini, ku byo ibyagiye bigeragezwa amazi yazaga akabitwara. Avuga ko ibyo byanatumye babona ko ubushobozi bw’akarere budahagije ndetse biba ngombwa ko biyambaza RTDA yanabasabye gukora inyigo akarere katangira kuyikora, kub uryo nirangira bazongera guhura.

Meya avuga ko ikiraro kitamunaniye nkuko abaturage babivuga, ati “Ntabwo cyananiye, icyakora kukibona mu buryo bwihuse mu buryo babitekereza byo ntabwo nabishoboye kubera ko ni ikiraro gihenze gisaba ibikoreshe , gisaba ingengo y’imali ifatika, gisaba rwiyemezamirimo wo kubaka ikiraro cyo kuri ruriya rwego.”

Meya wa Rubavu asaba abaturage kwihangana kuko iki kiraro ari cyo cya mbere gihangayikishije akarere, akaba asaba abaturage kutiyahura bakoresha inzira yabashyira mu kaga ahubwo bakaba bakoresha indi izindi nzira.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461