Rubavu : Mu itorero havutse umwiryane abakirisitu bataha badasenze

Mar 11, 2024 - 08:48
 0  767
Rubavu : Mu itorero havutse umwiryane abakirisitu bataha badasenze
Abakirisitu batashye badasenze

Rubavu : Mu itorero havutse umwiryane abakirisitu bataha badasenze

Mar 11, 2024 - 08:48

Mu Itorero rya Blessing Church, riherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, havutse umwiryane bituma amateraniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, asubikwa ndetse urusengero rurafungwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije na Polisi nibwo bwafashe icyemezo cyo gufunga uru rusengero bitewe n’amakimbirane yakuruye imvururu kubera amakimbirane ari hagati y’abayobozi b’itorero .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iri torero ryavutsemo amakimbirane ashingiye ku miyoborere n’umutungo, aho itorero ryanditse ku muntu ku giti cye.

Ati “ Ubutaka bakoreraho bwanditse ku muntu ku giti cye .Icyo tubasaba ni uko bwandikwa ku itorero hanyuma n’imiyoborere bakayinoza. Amakimbirane ashingiye ku miyoborere.”

Yakomeje ati “ Manda yararangiye ntibatora , icyo tubasaba nuko bategura amatora, bagashyiraho ubuyobozi bwemewe. Noneho naho bakorera hakaba handitswe ku itorero aho kwandikwa ku muntu.”

Gitifu avuga ko iki kibazo kimaze amezi atatu ariko mu rwego rwo kugishakira igisubizo babaye bafunze iri torero.

Ati “ Ni buzuza ibyo tubasaba tuzabafungurira. Ikingenzi ni uko ibyo basabwa babyubahiriza.”

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501