Rubavu: Leta y’ u Rwanda yatangiye gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo

Feb 22, 2025 - 19:28
 0  927
Rubavu: Leta y’ u Rwanda yatangiye gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo

Rubavu: Leta y’ u Rwanda yatangiye gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo

Feb 22, 2025 - 19:28

Abatuye Rubavu batangiye ibikorwa byo gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo mu Karere ka Rubavu.

Ni inzu zo mu kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi zarashweho na FARDC tariki ya 27 na 28 Mutarama 2025 ubwo mu mujyi wa Goma harimo kubera imirwano M23 yari ihanganyemo n’ingabo za leta ya DRC n’abo bari bafatanyije barimo; FDLR, SADC na Wazalendo.

Ibisasu byarashwe mu Rwanda byahitanye abantu 16, hangirika ibintu bitandukanye birimo abantu 161 bakomeretse.

Isesengura ryakozwe n’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ryagaragaje ko inzu 293 zangiritse, harimo inzu 10 zasenyutse burundu, inzu 245 zangijwe isakaro, 38 zangirika cyane ibisenge, inzugi n’amabati. 

MINEMA itangaza ko hazasanwa inzu 293 n’amashuri 7 bizatwara ingengo y’imari isaga miliyoni 527, Umunyamabanga Uhoraho muri Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti

Philippe Habinshuti avugako inyubako z’amashuri zizasanwa zizatwara miliyoni 35, amazu y’abaturage kuyasana atware agera kuri miliyoni 400, ariko hari ibindi bikorwa byasanwe birimo amazi n’umuriro, akemeza ko byose bigomba gusanwa ubuzima bugasubira uko bwari bumeze cyangwa bukaba bwiza kurushaho. 

Mu gihe hari imiryango 10 amazu yabo yasenyutse bakaba bakodesherezwa, Philippe Habinshuti avuga ko ibikorwa byo gusana bitazarenza amezi atatu.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06