Rubavu: Ikamyo yo mubwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi hakomereka abantu 4

Jan 8, 2025 - 09:47
 0  578
Rubavu: Ikamyo yo mubwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi hakomereka abantu 4

Rubavu: Ikamyo yo mubwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi hakomereka abantu 4

Jan 8, 2025 - 09:47

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yongeye kugonga ibitaro bya Gisenyi, biherereye mu karere ka Rubavu ikomerekeramo bane.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo, cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2025, mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Gikarani yakozwe n’imodoka yari yambaye Purake RAF 698 Z, amakuru akaba avuga yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure mu butumwa bugufi yahaye BWIZA yahamije ko nta muntu wayiburiyemo ubuzima.

Ati “Impanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yakomereyekeyemo abanyamaguru babiri, na Shoferi n’undi muntu yari atwaye.”

Ni mu gihe Uwineza Francine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi iyi mpanuka yabereyemo yahamirije BWIZA ko aba bose bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.

Ati “Bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi.”

Ndetse abonetaho gusaba abatwara imodoka kwitwararika bakaringaniza umuvuduko, n’abanyamaguru bakarushaho kunyura ahabugenewe.

Tumubajije impamvu imodoka z’amakamyo zikinyura ahazwi nko kwa Gacukiro, kandi zarashyiriweho umuhanda wihariye uzwi nka Deviation inyura ku murenge wa Rugerero, ugakomeza ahazwi nko mu Byahi yadutangarije ko bikiri gushakirwa umurongo.

Mu mpera za 2022 nibwo haherukaga impanuka yagonze ibitaro bya Gisenyi, aho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye imyembe yambuye ubuzima batatu.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06