Rubavu: Amadini afunga ubwiherero bw’abayoboke yasabwe kwisubiraho vuba

Apr 1, 2024 - 12:54
 0  118
Rubavu: Amadini afunga ubwiherero bw’abayoboke yasabwe kwisubiraho vuba

Rubavu: Amadini afunga ubwiherero bw’abayoboke yasabwe kwisubiraho vuba

Apr 1, 2024 - 12:54

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko hari amadini n’amatorero afunga ubwiherero bw’abayoboke babo bigatuma bagatera umwanda, maze asabwa kwisubiraho.

Mulindwa Prosper umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ahura n’abayobozi b’inzengero n’amadini kuwa 29 Werurwe yabasabye kugira isuku ndetse bakayitoza n’abayoboke babo.

Ahereye ku bukarabiro bwagiye bwubakwa ku nsengero mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yasabye abayobozi b’amadini kugenzura ko ubukarabiro n’ubwiherero bikora kandi bagatoza abantu kubikoresha mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Agira ati “henshi mufite ubukarabiro, ariko abaheruka kureba ko bukora ni bande? Musabwa kugenzura ko bukora kandi bugashyirwamo amazi n’isabune abantu bagakomeza gukaraba n’ubwo Covid-19 itagihari, tugomba gukomeza kongera isuku mu baturage bacu.”

Mulindwa avuga ko hari aho yasanze insengero zifunga ubwiherero bw’abayoboke mu kwanga ko babwanduza, avuga ko ari ibintu bidakwiye, kuko iyo babufunze biteza umwanda.

Agira ati “Tuributsa abanyarubavu bose ko isuku itabaho icagase, ikitari isuku kiba ari umwanda. Hari hamwe dusanga ubwiherero babufunze kandi abantu bashobora kubukenera, ibyo dusanga bishobora kubangamira isuku.”

Kigali Today dukesha Aya makuru yagerageje kubaza abakirisitu bagana insengero n’amatorero bavuga ko hari amadini akora ubucuruzi ku bwiherero bakishyuza ababagana bigatuma abantu bakorera ibyagombye gukorerwa mu bwiherero hanze yabwo.

Uwamariya Suzana ni umukecuru w’imyaka 58, avuga ko aho asengera ubwiherero bwishyuzwa amafaranga ijana kandi utayafite utabwinjiramo.

Agira ati “Ibaze ko aho desengera badusaba gutanga imisanzu yo kubaka urusengero, yewe niyo badusabye amafaranga yo gufasha abakene turayatanga hamwe n’amaturo yo gufasha abashumba bacu, ariko ubwiherero twubatse iyo dushatse kubukoresha baratwishyuza, iyo udafite igiceri urabangamirwa, n’ubwo utabikorera aho ariko iyo dushoje ushaka hafi ubikorera.”

Niyonzima utuye mu mujyi wa Gisenyi ubwo tariki 30 Werurwe yajyaga mu gitaramo cya Pasika, avuga ko yishyuye amafaranga 200 y’ubwiherero kubera umwana we yashatse kwihagarika.

Agira ati “ibaze iyo umwana w’imyaka ine ashaka kwihagarika bakamwishyuza, kandi watuye n’ubundi akoreshwa mu mirimo ya yaho usengera, ibi bivuze ko udafite amafaranga ubwiherero utajya gusenga kuko wakorwa n’isoni.”

Nubwo Kigali Today yirinze gutangaza idini rishyirwa mu majwi, abakirisitu Basanga ubwiherero rusange butari bukwiye kwishyuzwa ahubwo yagakuwe mu mafaranga batura ariko ntibabangamire ababushaka baje gusenga, kuko babifata nk’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we, asaba insengero gufungurira abayobozi ubwiherero ahubwo bakita ku isuku yabwo kuko iyo bufunzwe cyangwa hakagira abakumirwa kubujyamo bitera umwanda.

Akebura insengero zamamaza ibiterane kwibuka gukuraho inyandiko bamanika babaza ibikorwa byabo kuko uwateguye yandurura.

Agira ati “nimwibaze kuba umuntu yaramanitse inyandiko zitumira abantu mu giterane, kikaba abantu bakitabira, ariko ntiyibuke kongera gukuraho inyandiko yamanitse, aba ategereje ko Akarere kazajya kuzikuraho? Turabasaba kudufasha guteza imbere isuku y’umujyi wacu.”

Umuyobzi w’Akarere ka Rubavu avuga ko amadini agomba guharanira kugira isuku haba kubayoboke babo, inzengero naho abakorera, agasaba ko insengero zigomba gufata amazi azivaho, gusibura ibyapa birang aaho abakorera ndetse bagatoza n’abayoboke kugira isuku.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461