Rubavu: Abaturage baratabaza nyuma yuko abuzukuru ba Shitani birukanwe mu mujyi bakajya mu mirenge y’icyaro

Rubavu: Abaturage baratabaza nyuma yuko abuzukuru ba Shitani birukanwe mu mujyi bakajya mu mirenge y’icyaro
Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe, hari abaturage barimo gutabaza inzego zibishinzwe basaba ko babakiza insoresore ziyise abuzukuru ba shitani zibazengereje .
Bavuga ko nyuma y’uko izi nsoresore ziciwe mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, zahise zihindura umuvuno ziyoboka mu bice by’ibyaro by’umwihariko mu murenge wa Cyanzarwe.
Bamwe mu baganiriye na Radiotv10, bavuga ko kugeza ubu nta muturage upfa kugenda mu masaha y’umugoroba kuko iyo bamurabutswe bamwambura ibyo afite ndetse ngo rimwe na rimwe iyo ari umugore cyangwa umukobwa uhanyuze hari igihe bamufata ku ngufu.
Abatangabuhamya bamwe babashije gucika urugomo rw’izi nsoresore, bavuga ko zibategera mu ishyamba rinini riri mu kagari ka Busigari, aho ziba zitwaje intwaro gakondo.
Ikibazo cy’aba biyise abuzukuru ba shitani cyumvikanye cyane mu bihe bya COVID-19 ubwo habaga gahunda ya Guma mu Rugo ari nabwo cyageze ku yindi ntera. Bibasiye cyane umurenge wa Gisenyi n’inkengero zawo ariko mu minsi ishize inzego z’umutekano ziza gukaza umurego zirabahashya.