Rubavu: Abanyeshuri basaga 100 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bivugwa ko bihumanye

Mar 7, 2024 - 13:06
 0  310
Rubavu: Abanyeshuri basaga 100 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bivugwa ko bihumanye

Rubavu: Abanyeshuri basaga 100 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bivugwa ko bihumanye

Mar 7, 2024 - 13:06

Abanyeshuri basaga 100 barwaye bajyanywe kwa muganga, nyuma yo kugaburirwa amafunguro bikekwa ko yarahumanye, abandi bakavuga ko atari ahiye, mu kigo cy’amashuri abanza ya Pfunda mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavugaga ko abatetsi babiciye abana kandi batanga amafaranga yo kubagaburira.

Aba babyeyi bavuze ko aba bana barwaye kubera ko bagaburiwe ibiryo bidahiye,abandi bavuga ko byaboze n’ibindi.

Aba batukaga cyane umuyobozi w’ikigo bavuga ko akwiye kujyanwa ahandi kuko yitwara nk’utarigeze abyara.

Umwe mu bana yumvikanye arira avuga ko mu nda hari kumurya.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye hatekwa ibishyimbo aba babyeyi bavuga ko byaboze kuri iki kigo.

Ntacyo ubuyobozi buravuga kuri iki kibazo.

Inkuru turakomeza kuyikurikirana....

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06