RRA yakebuye abirindiriza umunsi wa nyuma ku musoro w’ipatanti ya 2024

Feb 14, 2024 - 07:20
 0  186
RRA yakebuye abirindiriza umunsi wa nyuma ku musoro w’ipatanti ya 2024

RRA yakebuye abirindiriza umunsi wa nyuma ku musoro w’ipatanti ya 2024

Feb 14, 2024 - 07:20

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyasabye abarebwa no kwishyura umusoro w’ipatanti w’umwaka wa 2024 kubikora hakiri kare, kuko habura iminsi ibiri ngo itariki ntarengwa yo ku wa 15 Gashyantare igere.

Umusoro w’ipatanti ucibwa ku bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa mu mbago z’Akarere. Ni umwe mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, kimwe n’umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Ipatanti ya 2024 yagombaga kwishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama, ariko ku busabe bwa benshi, hafatwa icyemezo cyo kongera igihe kugeza ku wa 15 Gashyantare.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Intara n’Imisoro Yeguriwe Inzego z’Ibanze muri RRA, Karasira Erneste, yasabye abarebwa no kumenyekanisha no kwishyura ipatanti kubikora mbere y’itariki ntarengwa, kuko gukererwa bishobora kubagusha mu bihano.

Ni umusoro urimo kwishyurwa hakurikijwe ibipimo bishya, biteganywa n’Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Ipatanti yishyurwa hagendewe ku byiciro by’abasora hakurikijwe igicuruzo bagize mu mwaka ushize, mu gihe mbere byakorwaga gusa ku banditse ku musoro ku nyogeragaciro, VAT. Abo igicuruzo kitabashije kuboneka, abakorera mu mujyi nk’uko byemejwe n’inama njyanama y’Akarere, bishyura 60,000 ku mwaka, ahafatwa nk’icyaro bakishyura 30,000 Frw ku mwaka.

Aya mafaranga yose aba ashobora kwishyurwa ku mwaka wose, cyangwa ku bihembwe. Ni ukuvuga ngo niba wagombaga kwishyura miliyoni 1 Frw ku mwaka, wemerewe kwishyura ibihumbi 250,000 Frw ku gihembwe.

Muri izi mpinduka, ku bafite igicuruzo rusange kinini, umusoro w’ipatanti warazamutse. Mbere wasangaga nk’umuntu ufite igicuruzo rusange cya miliyari 50 Frw n’ufite miliyoni 150 Frw, batanga ipatanti ingana. Leta yaje gukora impinduka, ku buryo abantu batanganya igicuruzo, batishyura ipatanti ingana.

Karasira yakomeje ati “Ariko mu yindi misoro, tuvuge nk’umusoro ku nyungu, buriya Leta nayo hari aho yigomwe kuko iyo ipatanti izamutse, byongera amafaranga yasohotse ya wawundi wawutanze, bigahita bigabanya n’umusoro ku nyungu yari kwishyura. Urumva ko leta niba yarazamuye hano, ariko hariya naho yarigomwe.”

Umusoro w’ipatanti ukurwa mu musaruro ubarirwa umusoro ku nyungu z’umwaka, kimwe n’ubukode cyangwa ibindi byatunze umwuga.

Nk’umuntu ukora ubucuruzi ufite amashami menshi mu karere kamwe, mu gihe mbere buri shami ryishyuraga ipatanti, ubu yishyurira ishami rimwe. Mu gihe amashami yaba ari hamwe n’icyicaro gikuru, yishyurira icyicaro gikuru gusa.

Umuntu utangiye ubucuruzi butoya, aba asonewe umusoro w’ipatanti mu gihe cy’imyaka ibiri. Iyo utangiye ubucuruzi bunini hagati mu mwaka, utanga umusoro w’amezi asigaye kugira ngo umwaka urangire.

Karasira yasabye abarebwa n’umusoro w’ipatanti kuwumenyekanisha no kwishyura hakiri kare, kuko kurindira umunsi wa nyuma bishobora guteza ubukererwe, guhera ku gutinda kumenyekanisha cyangwa gutanga amakuru atari yo.

Yakomeje ati “Gukererwa, birumvikana hariho ibihano. Hariho 40% by’amafaranga yagombaga kwishyurwa, ni amafaranga menshi. Niba usora yari kwishyura ibihumbi 100 Frw ubwo arongeraho ibihumbi 40 Frw.”

“Hanyuma, hejuru y’ayongayo hakiyongeraho ibindi bihano byo gukererwa kwishyura, 10% by’umusoro ugomba gutangwa, hakabaho n’inyungu z’ubukererwe za 1.5% buri kwezi ukerewe. Nta gihano kiba gitoya, ubundi biba byiza iyo abantu babikoze kare kugira ngo ibyo ntibibeho.”

Icyakora, inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa ntishobora kurenga amafaranga y’u Rwanda 100.000.

Kumenyekanisha bikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA, ugahitamo ahanditse ‘Menyekanisha imisoro yeguriwe uturere’, ugashyiramo TIN n’ijambo banga.

Amafaranga ahita agaragara nk’igicuruzo rusange gishingirwaho ni ayaracurujwe mu mwaka ushize yakuwe muri sisiteme ya EBM cyangwa imenyekanisha ryakozwe. Ku muntu ufite amashami menshi, aba ashobora gushyiramo amafaranga y’ukuri.

Uretse ipatanti izishyurwa kugeza ku wa 15 Gashyantare, umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro ku mutungo utimukanwa, yo izishyurwa kugeza ku wa 29 Gashyantare 2024.

Mu rwego rwo korohereza abasora kumenyekanisha no kwishyura imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, RRA yashyizeho ibiro byihariye ku Kimihurura ahahoze icyicaro gikuru cyayo, byunganira ibiro bisanzwe mu gihugu hose.

Kwishyura bikorwa hifashishijwe Mobile Money ukanze *182#, cyangwa ugakoresha Mobile Banking, MobiCash n’ubundi buryo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268