Riderman yanze kuripfana yongera kwikoma ruswa mu banyamakuru

Riderman yanze kuripfana yongera kwikoma ruswa mu banyamakuru
Mu myidagaduro yo mu Rwanda by’umwihariko abakurikiranira hafi iby’umuziki, bakomeje kwibaza impamvu indirimbo za Hip Hop zidakunda gucurangwa mu itangazamakuru mu gihe nyamara iyo batumiwe mu bitaramo usanga bakiranwa urugwiro n’abafana, ikimenyetso simusiga cy’uko bakundwa.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, Riderman yagaragaje ko uretse imyitwarire y’abaraperi bamwe na bamwe nayo itari iyo bihariye na ruswa mu itangazamakuru biri mu bipyinagaza iterambere ry’injyana ya Hip Hop.
Ibi Riderman yabigarutseho ubwo yakomozaga ku mpamvu zagoye abaraperi kuva mu myaka ishize, aha akaba yagize ati “Hari impamvu nyinshi zirimo izaturutse ku bahanzi ba Hip Hop ndetse n’abayirwanyaga kuva cyera.”
Mu rwego rwo kurushaho gusobanura ibibazo injyana ya Hip Hop yagiye ihura nabyo, Riderman yifashishije urugero rw’ukuntu abantu muri rusange hari abakoresha ibiyobyabwenge, bamwe mu bahanzi bakora izindi njyana ugasanga barabikoresha ntibibe inkuru ariko byagera ku baraperi bakabigirizaho nkana.
Iki ni ikintu Riderman yemeza ko cyanagize ingaruka ku bakora injyana ya Hip Hop kuko wasangaga batabona akazi kazima kuko izina ryabo ryabaga ryarasizwe icyasha.
Uyu mugabo yagaragaje ko gusigwa icyasha bigatuma batabona akazi, byagiye bica intege abaraperi kugeza ubwo hari bamwe ubona ko batakibishyiramo imbaraga.
Ku rundi ruhande, Riderman ahamya ko kuva no mu gutangira wasangaga itangazamakuru ritarakiriye neza abaraperi ahubwo icyabaye ari uko abakunzi b’umuziki bayikunze bituma abanyamakuru babura amahitamo.
Ati “Mu by’ukuri twirwaniriye ishyaka tugira n’amahirwe yo kubona abafana badushyigikiye bituma n’itangazamakuru riyoboka, kandi n’uyu munsi abahanzi ba Hip Hop iyo bagiye ku rubyiniro bakirwa neza n’abafana.”
Riderman avuga ko iyo abonye ukuntu abafana uyu munsi bacyakira neza abahanzi bakora Hip Hop ariko ugasanga badacurangwa cyane mu itangazamakuru, biba ikimenyetso simusiga cy’uko hari gahunda yo gusebya no gusenya Hip Hop nubwo Imana ikiyirinze.
Uyu muraperi umaze imyaka 18 mu muziki, ntarya indimi iyo ahamya ko hari abanyamakuru (nubwo atari bose) barya ruswa bakaryamira injyana ya Hip Hop, ndetse iyo muganiriye akubwira ko hari n’ibimenyetso bitandukanye byagiye bigaragara birimo inama zahuzaga abanyamakuru yewe hari n’ibiganiro byagiye bikorwa ku mbuga nkoranyambaga byumvikanagamo ubuhamya bw’uko bagiye bayirya.
Abajijwe impamvu abaraperi bo banze gutanga iyo ruswa niba ariyo isabwa ngo umuhanzi arusheho kwamamara cyangwa abone ibyo bifuza, Riderman yagize ati “Ni ukubera wa mutima w’abaraperi wo kuvuga ngo sinagura inzira ngo ngire gutya cyangwa ngere kuri iki!”
Ikindi Riderman yagarutseho ni uko abaraperi bafite ibitekerezo byo kuzana impinduramatwara muri sosiyete, bityo bo bakiyumvamo imbaraga zo kurwanya ruswa n’akarengane muri rubanda, bityo bakanga kwisanisha n’ibyo barwanya.
Ati “Abaraperi dufite imyumvire yo gushaka kuzana impinduramatwara muri sosiyete, hari kenshi tuvuga iyo ruswa, tukarwanya akarengane, dukunze kuvuga amaganya ya rubanda, tuvuga ko turi abantu barwanya ibyo bintu, ni gute se nyuma yahoo twavuga ngo nitwe tugiye gukora bya bindi turwanya.”
Riderman ahamya ko gukosora aya makosa biri mu biganza by’abanyamakuru kuko byamaze kugaragara ko ahari, icyakora agahamya ko kuba ibyo bakora abafana babikunda bitanga icyizere ko hari igihe bizahinduka.
Nubwo Riderman ahamya ko hari abarwanya Hip Hop, yavuze ko hari n’abandi bayikunda kandi bayishyigikira ndetse anongeraho ko benshi mu bayirwanya aba atari amahitamo yabo ahubwo ari uko baba bishyuwe.
Ati “Mu itangazamakuru harimo abarwanya Hip Hop ariko harimo n’abayikunda kandi bayifite ku mutima ariko n’abayirwanya si uko batayikunze ahubwo ni uko rimwe na rimwe baba bishyuwe ngo babikore […]”
Riderman yemeza ko ukuri guhari ari uko Hip Hop iramutse icuranzwe nkuko izindi njyana zicurangwa, iyi njyana yakwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Aha niho uyu muraperi yahereye asaba abanyamakuru guhindura imyumvire anasaba abayobozi b’ibigo bitandukanye kudatwarwa n’ibyo babwirwa ku baraperi kuko bituma batabona akazi bigatuma batabona ubushobozi bwo gukora imiziki iri ku rwego rw’iyabakora izindi njyana.
Ati “Itangazamakuru rikwiye guhindura imyumvire ariko n’ama sosiyete atandukanye akwiye gutanga amahirwe angana ku bahanzi kuko kuba hacurangwa abahanzi bamwe ntabwo ari uko aribo b’abahanga cyangwa bafite abafana gusa, n’abandi barabafite ahubwo baracecekeshwa.”
Ni umuraperi wanaboneyeho gusaba bagenzi be bashobora kwisanga mu ngeso mbi kwirinda korohereza abashaka kubasenya.
Ati “Abitwara nabi nabo bumve ko nibadusiga icyasha natwe tukabigiramo uruhare tuzaba turi babangamwabo, dukwiye kubigiramo uruhare tukagaragaza ko ibyo tuvugwaho ataribyo.”
Riderman yagaragaje ko hari n’abahanzi bashobora kwishora mu biyobyabwenge cyangwa izindi ngeso kubera agahinda gakabije ko gushakishiriza mu muziki nk’abandi ariko akamara igihe kirekire yimwa amahirwe nk’ahabwa abakora izindi njyana.
Ku rundi ruhande ariko nubwo ibyo abizi ko bihari, yasabye abaraperi kwima icyuho ababasenya ahubwo bagakora ibibuka.