RIB Yongeye kwihanangiriza Jacky n'abambari be ndetse igira ubutumwa igenera Ddumba

Dec 5, 2024 - 08:25
 0  705
RIB Yongeye kwihanangiriza Jacky n'abambari be ndetse igira ubutumwa igenera Ddumba

RIB Yongeye kwihanangiriza Jacky n'abambari be ndetse igira ubutumwa igenera Ddumba

Dec 5, 2024 - 08:25

Umuvugizi w'Urwego rw'lgihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yagaragaje kutishimira imyitwarire ya Jacky na Ddumba, bamenyerewe mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga. Murangira yacyebuye aba bombi, asaba ko bajya bagira umuco wo kuganira ku bintu bifite umumaro aho gukomeza guhitamo amagambo akomeretsa cyangwa adakwiye.

Jacky aherutse kugaragara mu mashusho ari kujugunya mu bwiherero impeta yambitswe n'umukunzi we batandukanye.

Ibi byakurikiwe n'amagambo atukana ndetse n'urukozasoni akunda gukoresha mu biganiro bitandukanye.

Abanyamakuru batandukanye barimo IRIS TV, Ddumba.., nabo bashinjwa guha Jacky umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagaragajwe nk'abamwe mu bashyigikira imyitwarire idakwiye, kuko akenshi bamwemerera kuvuga ibitandukiriye, birimo gutuka no gusebanya, Dore ko Murangira B, yavuzeko mbere Ddumba yavugaga ibintu bizima ariko ubu ntakijyenda cye!

Murangira yagaragaje impungenge z'uko hari bamwe mu bakora ibiganiro bakomeza gutumira Jacky ku mirongo yabo ya YouTube, bakamwemerera kuvuga amagambo ateza urujijo n'imyitwarire itari myiza mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: "Birakwiye ko abantu bitondera abo batumira ku mirongo yabo, ndetse bagaharanira ko ibiganiro bitangwa bikubahiriza umuco n'amahame y'ubupfura."

Ibikorwa nk'ibi byatumye abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza impungenge ku buryo ubutumwa bwa Jacky bukwirakwizwa, bukaba bushobora kugira ingaruka mbi ku rubyiruko n'umuryango nyarwanda muri rusange.

Abenshi basanga ibitekerezo bitangwa mu biganiro nk'ibi bidafasha kubaka, ahubwo bishobora gusenya.

Murangira yasoje asaba abakora ibiganiro ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko bafite inshingano zo gukwirakwiza amakuru y'ingirakamaro, yubaka umuryango.

Yavuze ko Urwego abereye umuvugizi rutazihanganira abafata imbugankoranyambaga nk'imirongo yo gusebanya, guteza urwango, cyangwa gukwirakwiza amagambo y'urukozasoni.

Ndetse yavuzeko abakoresha ibiganiro Abantu nka Jacky bagiye guhagurukirwa kuko ariho batiza umurindi Abantu nkabo! 

Uyu muburo wa RIB ni ikimenyetso cy'uko hari gukazwa ingamba mu kurinda umuco n'amahoro by'uRwanda binyuze mu gukurikirana imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com