RIB yerekanye umugabo ukwekwaho ibyaha birimo uburiganya; hari nabo yabeshye urukundo!

RIB yerekanye umugabo ukwekwaho ibyaha birimo uburiganya; hari nabo yabeshye urukundo!
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwerekanye Musabyimana Theophile uzwi ku izina rya Hirwa akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Akaba yarabeshye abantu akoresheje amayeri atandukanye nko kwiyitirira inzego z’umutekano, gusengera abantu abizeza kubakiza inyatsi, ideni, kubeshya abantu ko bafatanya gushora imari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni igikorwa cyabaye ku itariki 23 Ukuboza 2024 ku cyicaro cya RIB I Remera.
Musabyimana Theophile akurikiranyweho kandi gukoresha impapuro mpimbano zo muri banki kuko yizezaga ko ashobora gutanga inguzanyo, iz’ibibanza, amazu akodeshwa, imodoka n’ibindi.Yizezaga abantu ko yabafasha kubona ibyangombwa.
Ariko kandi hari uwo yatwaye 900,000 Frw amwizeza kumuha iPhone 16 Pro Max. Yafashwe ku itariki 19 Ukuboza 2024. Hari igihe yabwiye umuntu ko azamusengera agakira amarozi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasobanuye ko Musabyimana Theophile yabwiye umuntu ko azamusengera agakira inyatsi undi amuha miliyoni icyenda.
Yanamubeshye ko azamuhuza n’umucuruzi , amuha 400,000 Frw ngo azamuhuze n’uzamugurisha Iphone 11 Pro Max. Yifatiye abagore, abafite ibibazo mu butabera n’abakobwa yabeshye inkundo.
Ikindi kandi yiyitiriye ko acuruza amabuye y’agaciro ashishikariza umuntu gushora miliyoni 11 Frw mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Yajyaga anabeshya abantu ko yahindura ibyangombwa bityo akaba yabeshya ko azagufasha kubona ibyangombwa. Ni abantu bafite uburangare, gushishoza guke.
Hari umukobwa yabeshye urukundo
Hirwa yabeshye umukobwa ko amukunda undi amuha $3000 byo kumushakira ibyangombwa. Musabyimana Theophile yajyanye umukobwa iwabo baramumenya batangira kumwizera.
RIB yasabye ko abantu bose yaba yarabeshye bakwiriye gutanga ibirego mu maguru mashya.
Ati” Hari igihe haba hari ababeshywe , hari ufite ikirego, natere intambwe yegere RIB hano I Remera byiyongere ku bindi”
Musabyimana Theophile alias Hirwa akurikiranyweho ibyaha bitatu; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwuga adafitiye ububasha, gukora no guhimba no guhindura impapuro mpimbano.
Si ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha kuko yari mu gihano cy’imyaka itatu irimo umwe yafunzwe; n’undi umwe usubikiye mu myaka ibiri.
Icyo gihe yari yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
RIB irasaba abanyarwanda kugira amakenga, yibutsa ko nta muntu ufite ububasha bwo gufunguza uwawe ufunzwe kuko ubutabera bukora mu bwisanzure.