RIB Yataye muri yombi Frodouard wahoze ari Gitifu w'umurenge wa Mbogo; ni nyuma y'uko byasaga nkaho ahanganye na Meya wa Rulindo

RIB Yataye muri yombi Frodouard wahoze ari Gitifu w'umurenge wa Mbogo; ni nyuma y'uko byasaga nkaho ahanganye na Meya wa Rulindo
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard. Yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene.
Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko bifitanye isano n'icyaha cyo gusambanya umwana, Ndagijimana yari asanzwe akurikiranyweho mu Rukiko cyakozwe mu Ugushyingo 2023, aho yagombaga kuburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.
Turakomeza gukurikiranira iyi nkuru hafi...