RIB Yataye muri yombi Frodouard wahoze ari Gitifu w'umurenge wa Mbogo; ni nyuma y'uko byasaga nkaho ahanganye na Meya wa Rulindo

Nov 13, 2024 - 12:50
 0  1364

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard. Yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko bifitanye isano n'icyaha cyo gusambanya umwana, Ndagijimana yari asanzwe akurikiranyweho mu Rukiko cyakozwe mu Ugushyingo 2023, aho yagombaga kuburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.

Turakomeza gukurikiranira iyi nkuru hafi...

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com