RIB yakomereje akazi kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho; Patrick Karera na we ashobora guhambirizwa!

Jul 26, 2024 - 06:52
 0  618
RIB yakomereje akazi kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho; Patrick Karera na we ashobora guhambirizwa!

RIB yakomereje akazi kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho; Patrick Karera na we ashobora guhambirizwa!

Jul 26, 2024 - 06:52

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukora iperereza ryagutse kuri Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’ibigo biyishamikiyeho, runavuga ko Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Patrick Karera, na we ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibizava mu iperereza ari byo bizagena niba uyu Munyamabanga akomeza gukurikiranwa ari hanze, cyangwa se agakurikiranwa afunze.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Dr. Murangira yijeje Abanyarwanda ko Urwego avugira rufite ubushobozi bwo gukora iperereza no gukurikirana buri wese ushobora gukora ibinyuranyije n’amategeko, bityo avuga ko icyiza ari ukwirinda kuyica.

Yavuze ko “RIB ifite inshingano zo gukurikirana buri wese utubahiriza amategeko, kandi dufite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zacu. Udakurikiza amategeko wese, ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”

Mu 2020, nibwo Patrick Karere yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo, “ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho."

Ntabwo higeze hatangazwa ibyo akekwaho. Yari Minisitiri wa kabiri urambye muri Guverinoma y’u Rwanda ugereranyije n’igihe yayinjiriyemo bwa mbere.

Hari amakuru avuga ko ibyo akurikiranyweho bidafitanye isano n’imirimo yakoraga ubu muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ahubwo ko byaba bifitanye isano n’aho yakoraga mbere muri Minisiteri y’Ibidukikije.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com