RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel

RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel
Urwego rw’ubugenzacyaha rwafunze Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi.
Afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.