RIB yafunze bamwe mu bakozi b'Uturere twa Rusizi na Kirehe n'undi wa Nyamasheke

RIB yafunze bamwe mu bakozi b'Uturere twa Rusizi na Kirehe n'undi wa Nyamasheke
RIB yafunze Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere twa Rusizi na Kirehe na Rutikanga Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke.
Aba bakurikiranweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugirango zoherezwe mu Bushinjacyaha.
Aba bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu Turere dutandukanye kandi rirakomeje.
Icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo y’i 188 y’itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.
Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi ndetse n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itaranze miliyoni 5 Frw.
RIB iributsa abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ni icyaha, kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.