RIB Yaburiye abantu ku bikorwa by’ubutekamutwe bishya byadutse aho ababikora biyita ’Illuminati Rwanda’

Feb 10, 2025 - 16:46
 1  952
RIB Yaburiye abantu ku bikorwa by’ubutekamutwe bishya byadutse aho ababikora biyita ’Illuminati Rwanda’

RIB Yaburiye abantu ku bikorwa by’ubutekamutwe bishya byadutse aho ababikora biyita ’Illuminati Rwanda’

Feb 10, 2025 - 16:46

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abantu ku bikorwa by’ubutekamutwe bishya byadutse aho ababikora bahamagara abantu bababwira ko bagomba kwishyura ngo binjire mu muryango witwa ‘Illuminati Rwanda’, batabikora bagapfusha umwe mu bo mu muryango nk’igitambo.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko uyu muryango wa Illuminati abenshi bashukwa ko abawubamo ari abantu bakize cyane kandi bakoreshwa n’imbaraga zidasanzwe z’ikuzimu.

Aba batekamutwe ahanini bakoresha amayeri ajyanye no gukina n’amarangamutima y’umuntu bagendeye ku kubizeza ubukire cyangwa gushora mu kintu cyakuzanira inyungu nyinshi kandi zihuse.

Bahamagara uwo bashaka gushuka akenshi babanje kumushakaho amakuru, ndetse bakohereza ubutumwa bw’amajwi cyangwa amashusho ateye ubwoba, ko agomba kujya muri Illuminati ngo utabikora hakagira umwe mu bana be, umufasha we, uwo bavukana cyangwa inshuti ye ya hafi iri bupfe nk’igitambo. Akenshi ayo mashusho boherereza bayakura muri za filimi zo hanze.

Iyo utagize amakenga cyangwa ngo ushishoze, ukabaha umwanya mu kiganiro, ukagendera ku marangamutima yawe bitewe n’ubwoba bw’ibyo bakubwiye, wisanga uri gukora ibyo bakubwiye bigamije kukwiba ubutunzi bwawe.

Umuvugizi w’Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko hari abamaze gukorerwa ubu butekamutwe bafitiye ingero.

Ati “Urugero twatanga ni umubyeyi wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yahamagawe n’umukozi w’Umuryango “Illuminati Rwanda” akamubwira ko agomba kuwuzamo uko byagenda kose kandi akandikwa mu muryango abanje gutanga ibihumbi 26 Frw agahabwa ubutunzi bukomotse ikuzimu.”

“Uyu mubyeyi yabwiwe ko ayo mafaranga natayabona, umwana we wa kabiri ari we uzaba igitambo mu mwanya we agapfa kuko atubahirije amabwiriza Illuminati yamuhaye. Mu marangamutima no gukuka umutima birimo kohererezwa ubutumwa bugufi ndetse n’amashusho biteye ubwoba, uyu mubyeyi asobanura ko iyo agira ayo mafaranga aba yarayatanze.”

Aba batekamutwe babwiye uyu mubyeyi ko bafite icyicaro ku Gisozi, kandi ko ashobora kwiyandikisha mu byiciro bibiri bitewe n’ubutunzi ashaka. Icyiciro cya mbere kwiyandikisha ni 26,000Frw, ikindi kikaba ari 13,600Frw ku baciriritse.

Iyo umaze kwiyandikisha ngo wakira kuri Mobile Money yawe amafaranga angana na 3,200,000 Frw ako kanya nyuma ukabwirwa umunsi uzaza gutamba igitambo, gukorerwa imihango no gufata ikarita y’umunyamuryango.

Aba batekamutwe bavuga ko mu bitambo wemerewe gutamba harimo umuntu, intama, ihene, urukwavu, ingurube, inka cyangwa inkoko. Ibyo bakubwira ko bibujijwe ni ukurya inyama z’igitambo watambye, gutura amaturo mu nsengero ku mafaranga wahawe cyangwa ubutunzi. Ugomba kandi kwirinda kubaka inzu zirenze eshatu cyangwa kugura imodoka zirenze eshatu.

Mu butumwa RIB yashyize ku rubuga rwayo, yakanguriye buri wese wizezwa, uhamagarwa cyangwa wohererezwa ubutumwa n’aba batekamutwe biyita abakozi ba Illuminati kutabaha umwanya kuko bibaha icyuho cyo kugira ngo bakine n’amarangamutima y’uwo bashaka kwiba ubutunzi bwe, ni byiza kugira amakenga.

Aba batekamutwe babanza kumenya amakuru y’ibanze ku muntu bashaka gushuka, ayo akaba ari yo bashingiraho bamutera ubwoba, nko kuvuga ngo umwana wawe w’umuhungu wiga aha, arapfa nutabikora, n’ibindi.

Ikindi ibyo bavuga ko iyo umaze gutunga amafaranga yo kwiyandikisha muri Illuminati ngo ubona kuri Mobile Money yawe angana na 3,200,000 Frw, ni ubutumwa abo batekamutwe bohereza, ntabwo ari MTN iba ibwohereje; ubu ni uburyo bwo gushuka abantu bari bakwiriye kudaha agaciro.

RIB yaburiye abantu bishoye muri ubu butekamutwe, ibasaba kubireka bagakoresha inzira zemewe n’amategeko mu gushaka imibereho kuko ubifatirwamo wese abihanirwa nk’uko amategeko abiteganya. RIB kandi yongeye guhamagarira abaturarwanda kugira amakenga, kwirinda guha umwanya w’ibiganiro aba batekamutwe kuri telefoni no gutanga amakuru kugira ngo bakurikiranwe.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍