RIB yaburiye abakoresha WhatsApp gukaza irondo mu kurinda umutekano w’amakuru yabo-Reba video irimo ubutumwa

Jun 5, 2024 - 03:55
 0  690
RIB yaburiye abakoresha WhatsApp gukaza irondo mu kurinda umutekano w’amakuru yabo-Reba video irimo ubutumwa

RIB yaburiye abakoresha WhatsApp gukaza irondo mu kurinda umutekano w’amakuru yabo-Reba video irimo ubutumwa

Jun 5, 2024 - 03:55

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo, ko bakwiriye kwirinda kuko hari abaziba bakazikoresha babiba inzangano cyangwa mu bugizi bwa nabi

RIB yagaragaje ko hari abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakoresha amayeri bakiba kode zibafasha kwinjira muri WhatsApp z’abandi.

Murangira ati “Icyo gihe ntuba ukimenya ibyo WhatsApp yawe ikoreshwa kuko uwayishimuse ashobora kuyikoresha mu bujura, guhutaza abandi, kubiba inzangano n’ubugizi bwa nabi.”

Mu mayeri abashaka kwiba konte yawe ya whatsapp bakoresha, bagerageza gushyira WhatsApp muri phone yabo ariko bakoresheje numero y’uwo bashaka kwiba, hari message WhatsApp yohereza kuri telephone irimo ya numero (verification code) ubwo uwo ushaka kwiba ahita akoherereza message ngo hari ka message kayobeye iwawe, akagusaba ko ukamusubiza.

Hano ntukwiriye kumwoherereza iyo message kuko uba umuhaye code yawe ya WhatsApp; ubwo ihita ikuvaho kuko uba wamuhaye urufunguzo. Muri make uba wayimweguriye.

‘Two-step verification’ ni uburyo bw’umutekano burinda konti yawe ya WhatsApp mu gihe yaba yibwe cyangwa igiye gukoreshwa n’undi muntu utari wowe.

Irinda kandi igakumira undi muntu uwo ari wese kuba yakwimurira WhatsApp cyangwa andi makuru yawe ayirimo ku kindi gikoresho cy’ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa) mu gihe utabimuhereye uburenganzira.

Kimwe n’izindi porogaramu zo kuri internet, konti yawe ya WhatsApp ishobora kwibwa, gukoreshwa mu buriganya, iterabwoba, ndetse no guhungabanya umutekano w’abandi, kwirinda ibi byose usabwa gukoresha ubwirinzi bwa ‘Two-step verification’.

Reba video irimo ubutumwa

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461