RGB yafunze insengero 185 zo mu Karere kamwe ku Rwanda!

RGB yafunze insengero 185 zo mu Karere kamwe ku Rwanda!
Mu karere ka Musanze, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwatangaje ko rwafunze insengero zimwe na zimwe zikorera muri aka karere kubera kuba zitujuje ibisabwa.
RGB, mu karere ka Musanze yafunze insengero 185, zizize ko zitujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko birimo, imirindankuba, izidafite isuku,iziyoborwa n’abayobozi batabifitiye ubumenyi, n’ibindi bisabwa kuba insengero zibyujuje.
Ibi byabaye nyuma yigenzura ryakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB muri aka karere ka Musanze. Ubusanzwe mu karere ka Musanze habarizwa insengero 317.
Ibi kandi si ubwambere bibaye mu Rwanda, kuko mu myaka mike ishize hari ubwo insengero zose zo mu gihugu zagenzuwe, izitujuje ibisabwa zose zigafungwa zongera gufungurwa ari uko zujuje ibisabwa.
Kandi n'ahandi hose mu gihugu hari insengero zitujuje ibisabwa, birarangira zifunzwe. Doreko hari ubwoba ko icyorezo cya MONKEYPOX gishobora gukaza umurego bikarangira bafashwe ingamba zishobora kugera no ku bindi bikorwa bitari insengero gusa!
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald yagarutse kuri kimwe mu bibazo bimaze iminsi bigaragara ku nsengero muri aka Karere, ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu.”
Yavuze kandi ko abayobozi b’insengero, na bo bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kuyobora abantu kuko baba bayoboye abaturage benshi, ku buryo bisaba ubushishozi mu byo bababwira.
Ati “Ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi, kuko umuntu ujya kwigisha abantu igihumbi yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”
Nanone kandi avuga ko hari n’abajya gusengera mu misozi cyangwa mu buvumo, bityo ko ibi na byo bigomba kugenzurwa kuko aho aba bantu bajya gusengera, hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Ibyo byose ni byo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye na byo aho habe hafungwa.”
Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, yavuze kandi ko iri genzura rikomeje gukorwa kuko muri aka Karere habarizwa insengero 317, mu gihe hamaze kugenzurwa 282, kandi ko n’izindi bizagaragara ko zitujuje ibisabwa, na zo zizaba zifunzwe, kugira ngo zibanze zibyuzuze.