Reba impamvu ukwiye Kugenda utambaye inkweto dore ko bifasha imitsi y’umubiri gukora neza

Reba impamvu ukwiye Kugenda utambaye inkweto dore ko bifasha imitsi y’umubiri gukora neza
N’ubwo kwambara inkweto ari isuku ndetse bikaba birinda n’indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa no gukandagira hasi ahantu handuye hari za mikorobe zitagaragara, ariko na none kugenza ibirenge bitambaye inkweto mu rugo cyangwa se ahantu hasukuye, bigakorwa rimwe na rimwe ngo ni byiza nk’uko bisobanurwa na Dr. Meghan Kelly, Umwarimu, akaba n’Umuganga w’indwara zifata ibirenge no mu ngingo (articulations), mu Bitaro bya Mount Sinai muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko " Kugenza ibirenge bitambaye inkweto bifasha amano gukomera neza, ndetse n’imikaya y’ibirenge igakomera bikagirira akamaro umuntu ko gutuma agenda ku butaka yumva ibirenge bifashe neza, gusa aho kwimenyereza kugenda cyane n’ibirenge bitambaye inkweto igihe kirekire, hari n’ibindi bikorwa byiza umuntu yajyamo bikorwa nta nkweto, harimo Yoga n’ibindi”.
Yakomeje agira ati, " Sintekereza ko ari byiza kwambara inkweto igihe cyose, biba bikenewe rimwe na rimwe kugenda umuntu atazambaye kuko bikomeza ibirenge kandi ni byiza”.
Ikibazo gikunze kuvugwa kuri ibyo byo kugenza ibirenge bitambaye inkweto, ni umuntu aba ashobora gukomereka mu gihe akandagiye ikintu gitemana, ariko uko ibirenge bimenyerezwa kujya bikandagizwa hasi nta nkweto, ngo bigenda bimenyera, noneho bikagira uruhu rukomeye rudapfa gukomeretswa n’utuntu tworoheje.
Nk’uko byasobanuwe n’inzobere mu by’ubuzima mu nkuru yasohotse mu Kinyamakuru cyo muri Amerika kitwa ‘The Washington Post’ zavuze ko abantu ndetse n’abantu bakuru bakunze kugenda n’ibirenge bitambaye inkweto kenshi, boroherwa cyane no kubona ikintu cyabagirira nabi, bakabona n’uko bakirinda mbere y’igihe.
Zakomeje zivuga ko imitsi isaga 200.000 irangirira mu birenge, ibyo bigatuma ibirenge bigira ubushobozi budasanzwe bwo kumenya hakiri kare ibishobora kubigirira no kwirinda bishoboka.