REB Amakuru meza ku basabye akazi muri REB bagakora ibizamini ariko ntibahabwe Offers

REB Amakuru meza ku basabye akazi muri REB bagakora ibizamini ariko ntibahabwe Offers
Abinyujije kuri X, Madam Claudette IRERE yemeje ko uyu munsi tariki 26/08/2024 aribwo abakoze ibizamini barahabwa offers.
Ibi yabisubije ubwo uwitwa Peter Muvandimwe yari akoze reply kuri post ya Madam Claudette IRERE yari ashyize kuri X, ivuga iti: "Mu gihe twitegura itangira ry'amashuri, dufatanye duhe ifunguro buri munyeshuri yige neza, atsinde neza, agire imbere heza #DusangireLunch".
Nibwo Peter Muvandimwe yahise amugezaho ikibazo agira ati:" Mwadufashije mukatubariza impamvu tumaze hafi umwaka twarakoze ibizamini byo kwigisha ariko @REBRwanda ikaba yaranze kuduha amakuru. Muby'ukuri ntiwakumva ukuntu badutesheje igihe kuko twumvaga anytime baduha offers bigatuma ntamushinga numwe umuntu yakora. Nukuri mudufashe.".
Madam Claudette IRERE yahise amusubiza ati:" Offers ziratangwa bitarenze uyu munsi @REBRwanda".
Ibi byahise bishimangirwa na REB kuko nayo kuri X yahise ikora Repost iyi tweet ya Madam Claudette IRERE.