RDF yungutse abasirikare 195 bafite ubuhanga buhanitse mu gutwara imodoka za rutura

May 10, 2024 - 05:41
 0  760
RDF yungutse abasirikare 195 bafite ubuhanga buhanitse mu gutwara imodoka za rutura

RDF yungutse abasirikare 195 bafite ubuhanga buhanitse mu gutwara imodoka za rutura

May 10, 2024 - 05:41

Abasirikare 195 mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo n’amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga ndetse no gucunga umutekano wo mu muhanda, mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganda, wabageneye ubutumwa.

Amasomo bari bamazemo amezi arindwi, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, aho yatangirwaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Muri aya mezi arindwi, aba bashoferi bashya ba gisirikare, bahawe ubumenyi mu gutwara ibinyabiziga mu buryo butabangamira umutekano, ndetse n’amasomo ajyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda.

Aba bashoferi bashya b’igisirikare cy’u Rwanda, banahawe kandi amasomo ya tekiniki zo gutwara imodoka za rutura mu bikorwa bya gisirikare bitandukanye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwamda, General Mubarakh Muganda wayoboye umuhango w’isoza ry’aya masomo, yashimiye aba bashoferi bashya ba RDF kuba bateye iyi ntambwe ishimishije.

Yavuze ko mu bikorwa bya RDF ikenera abantu bafite ubumenyi bwo gutwara ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye, bityo ko aba baje bakenewe.

General Muganga yasabye aba bashoferi bashya ba RDF kuzarangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukora kinyamwuga, by’umwihariko abasaba kuzirinda kunywa ibisindisha nka kimwe mu bisanzwe bitera impanuka zo mu muhanda.

General Mubarakh Muganga yasabye aba bashoferi kuzarangwa na disipuline

Uyu muhango warimo n’abandi bo mu nzego z’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461