RDC: Urubyiruko rwabana 786 rwinjiye mu gisirikare ngo rurwanye M23

Feb 1, 2024 - 14:26
 0  242
RDC: Urubyiruko rwabana 786 rwinjiye mu gisirikare ngo rurwanye M23

RDC: Urubyiruko rwabana 786 rwinjiye mu gisirikare ngo rurwanye M23

Feb 1, 2024 - 14:26

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,urubyiruko 786 rurimo abakobwa 26 rwo muri Rutshuru na Masisi,muri Kivu ya Ruguru ,rwinjiye mu gisirikare ngo rujye guhangana na M23.

Umuvugizi wa operasiyo Sokola 1, Capt Anthony Muwalushayi, avuga ko “ M23 ikomeje guterwa inkunga n’u Rwanda bityo mu bice M23 irimo, urubyiruko 786 barimo abakobwa 26,biyemeje kujya mu gisirikare cya Congo.”

Capt Anthony Muwalushayi yongeraho ko “Aba basore bakunda igihugu cyabo banze gufatanya n’abateye M23, bose biyemeje gukorera igihugu, munsi y’ibendera ry’igihugu, guhorera ababyeyi babo, abavandimwe na bashiki babo bishwe.”

Colonel Faustin Ndakala, ushinjwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirkare muri Kivu ya Ruguru, mu kigo cya gisirikare cya Chicko Tshitambwe muri kilometero 12 uvuye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Beni, yavuze ko urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rubanza guhurira kuri site ya Rwindi iri muri Teritwari ya Rutshuru.

Nyuma y’igikorwa cyo gutoranya abinjira mu gisirikare no kwiyerekana, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ,Monussco ndetse na UNICEF , bakoze igenzura,hagamijwe kurwanya ko abana binjizwa mu gisiirikare.

Kuva mu 2023 urubyiruko rurenga 40000 rumaze kwinjira mu gisirikare nyuma yo kubishishikarizwa na Perezida wa Congo Tshisekedi, ushaka kwivuna umwanzi we, M23.

Iki gikorwa cyibaye mu gihe imirwano hagati ya M23 na FARDC igikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06