RDC: Abishwe n'impanuka y'ubwato bamaze kuba 400

Oct 4, 2024 - 13:27
 0  984
RDC: Abishwe n'impanuka y'ubwato bamaze kuba 400

RDC: Abishwe n'impanuka y'ubwato bamaze kuba 400

Oct 4, 2024 - 13:27

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, ubwato bwari buturutse muri lokalite ya Minova mu teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu ya ruguru bwarohamiye hafi n’icyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma.

Ishyami rya leta rishinzwe ibyerekeye ubwikorezi ryemeza ko bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400. Bose nta n’umwe warokotse. Abakora ubutabazi bamaze kubona imibiri y’abantu 23.

Ubu bwato kandi bwari bwikoreye imyaka irimo ibitoki, ibirayi n’ibishyimbo nkuko byemezwa n’iyo serivisi.

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu n’igice. Ibikorwa by’u ucuruzi bisanzwe bikorerwa kuri iki cyambu byose kugeza ubu byahagaze kuko abatabazi barimo gugushakisha imibiri y’abarohamiye muri ubu bwato.

Abavuganye n’ijwi ry’Amerika bari kuri iki cyambu bemeza ko impamvu yatumye ubwato burohame ari ukubera ko bwari bwikorereye abantu benshi barusha ubushobozi bwabwo bikaba byateye iyo mpanuka.

Abaturage barasaba ko umuhanda uva Goma ujya mu teritware ya Kalehe wafungurwa bityo abantu bagatangira kuwukoresha aho gukoresha amato mu ngendo zabo za buri munsi.

Umuhanda wari usanzwe uhuza intara zombi ntugikoreshwa kubera ko ubu wafashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bikaba bigora abari basanzwe bawukoresha kuwunyuramo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06