RDB: Itangazo rimenyesha impinduka

RDB: Itangazo rimenyesha impinduka
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri 2024, ntikikibaye nyuma y’iseswa ry’amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura. Itangazo ry’Urwego rw'Igihugu rw’Iterambere, RDB, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko amasezerano yahagaritswe nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije.