Rayon y’Abagore yatwaye igikombe cy’Amahoro, iy’abagabo yegukana umwanya wa 3

Rayon y’Abagore yatwaye igikombe cy’Amahoro, iy’abagabo yegukana umwanya wa 3
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere inyagiye Indahangarwa ibitego 4-0. Ni mu gihe Rayon y’Abagabo yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo itsinze Gasogi 1-0.
Iyi mikino yombi yabaye ku wa 30 Mata 2024, ibera kuri Pele Stadium i Nyamirambo. Rayon y’Abagore ni yo yabanje gukina, uyu mukino watangiye saa sita zirenzeho iminota mike.
Rayon Sports y’Abagore yegukanye intsinzi y’ibitego 4 byose byatsinzwe n’umukinnyi wabo witwa Mukandayisenga bakunda kwita “Kaboy”.
Iminota 90 yarangiye Gikundiro yatsinze ibitego 4-0, yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere, cyiyongereye ku cya Shamppiyona yegukanye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Rayon Sports y’Abagabo nayo yari ifite urubanza igomba kwikiranuramo na Gasogi ku isaha ya saa cyenda, mu guhatanira umwanya wa 3 kuko yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma na Bugesera.
Rayon Sports yaje gutsinda Gasogi United igitego ku munota wa 89″ w’umukino, Kikaba cyatsinzwe na Myugariro Nsabimana Aimable.
Umukino warangiye Gasogi itabashije kwishyura, bituma Rayon yegukana umwanya wa 3. Umukino wa nyuma mu bagabo utangijwe kuba ku 01 Gicurasi, ukaba uzahuza Police Fc na Bugesera.
Mukandayisenga Kaboyi