Rayon Sports yatangaje igihe izatangirira imyitozo iri kumwe n'ibitwaro kirimbuzi yibitseho bizayifasha guhabura andi makipe

Rayon Sports yatangaje igihe izatangirira imyitozo iri kumwe n'ibitwaro kirimbuzi yibitseho bizayifasha guhabura andi makipe
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kuwa Gatanu tariki 5 Nyakanga, izatangira imyitozo yo gutegura umwaka wa shampiyona wa 2024-2025.
Iyi myitozo ikazagaragaramo abakinnyi bashya b’iyi kipe barimo umunyezamu w’Umurundi Patient Ndikuriyo basinyishije uyu munsi.
Iyi kipe yarangije ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, itegereje umutoza mushya uzatangazwa bitarenze kuri uyu wa gatatu.
Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi batatu barimo Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi,Umunyezamu Ndikuriyo Patient na Rukundo Abdul Rahman bavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.