Rayon Sports inganyije na APR FC 0:0 mu mukino warutegerejwe na benshi

Dec 7, 2024 - 20:23
 0  397
Rayon Sports inganyije na APR FC 0:0  mu mukino warutegerejwe na benshi

Rayon Sports inganyije na APR FC 0:0 mu mukino warutegerejwe na benshi

Dec 7, 2024 - 20:23

Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe hanze y'ikibuga kurusha mu kibuga.

Umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC habuze itahana amanota.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuri uyu wa gatandatu tariki 7 ukuboza 2024, nibwo umukino watangiye kuri  Sitade Amahoro wahuzaga ikipe ya APR FC na Rayon Sports.

Umukino watangijwe n’ikipe ya Rayon Sports yari mu rugo ariko ubona ko itangiye ihuzagurika igatakaza imipira.

Ku munota wa wa 4 gusa rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne yabonye amahirwe ari wenyine imbere y’izamu rya APR FC ariko ateye umupira ufatwa neza na Pavel Nzilla.

Ku munota wa 8 gusa ikipe ya APR FC yazamukanye umupira Niyibizi Ramadhan akorerwa ikosa na Bugingo Hakim wa Ryaon Sports umusifuzi ahita anamuhereza ikarita y’umuhondo.

Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 11 yazamukanye umupira Muhire Kevin na Fall Ngagne bahanaha imbere y’izamu ariko ba myugaritro ba APR FC bahita bawurenza koroneri itewe ntihagira ikivamo.

Ku munota wa 18 ikipe ya RayonSports wabonaga irimo kurusha APR FC, yazamukanye rutahizamu Fall Ngagne ageze imbere y’izamu ateye mu izamu uca hanze gato.

Ikipe ya APR FC yahise izamukana umupira myugariro Niyomugabo Claude acenga yinjira mu rubuga rwa Rayon Sports ariko kufura itewe neza na Niyibizi Ramadhan umupira ukubita ipoto uvamo.

Ku munota wa 23, APR FC yongeye izamukana umupira Niyibizi Ramadhan wari umeze neza muri uyu mukino, ahereza umupira mwiza Mamadou Sy ateye mu izamu Khadime Ndiaye awukuramo.

Ku munota wa 35, ikipe ya Rayon Sports yabonye kufura ariko Ombarenga Fitina ayiteye Pavel Nzilla ahita awufata. APR FC kuri uwo munota yabonye amahirwe Mamadou ateye Khandime Ndiaye awukura habura usubiza ba myugariro ba Rayon Sports bawukuraho neza.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0 ariko wabonaga zigerageza zose ubaze uburyo bwagiye buhushwa wabonaga ikipe zombi zirimo kunganya imbaraga.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC ikora amakosa aho Richard Ndayishimiye wa Rayon Sports yahaye umupira mwiza Aziz Bassane ariko igitego kirabura.

Nyuma gato Dushimirimana Olivier yahaye umupira mwiza cyana Mamadou Sy ariko Kadime Ndiaye aratabara ahita awurenza.

Ku munota wa 55 w’igice cya kabiri APR FC yazamukanye umupira Mugisha Gilbert ahereza neza Dushimirimana Olivier gushyira mu izamu biranga ujya hanze.

Ku munota wa 60, ikipe ya APR FC  yakoze impinduka umutoza Darco Novic akuramo Mamadou Sy yinjizamo Tuyisenge Arsene usanzwe akina aciye ku ruhande ariko aha aza aje gukina nka nimero 9.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda ishaka igitego, Ku munota wa 69 Aliou Suane yakoreye ikosa rutahizamu Aziz Bassane ndetse ahita ajyanwa hanze kuvurwa.

Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 79 yatatse izamu rya APR FC myugariro w’iyi kipe arawukora ku murongo neza w’urubuga rw’umuzamu ariko kufura itewe ntiyagira ikivamo.

APR FC nayo yahise yataka izamu rya Rayon Sports ariko ubona ko kuboneka kw’igitego bikomeje gukomera cyane.

APR FC ku munota wa 82 yasimbuje umutoza akuramo Lamine Bah yinjizamo Chidiebele ariko na Rayon Sports yari yakoze impinduka havamo Ombarenga ndetse na Hadji hinjiramo Bgayogo ndetse na Serumogo Ally.

Umukino warangiye ari 0-0 ariko umukino urangiye habonetsemo amahane menshi cyane ndetse bamwe bahabwa amakarita y’umuhondo ariko kubw’amahirwe ntihagira uhabwa ikarita itukura.

Ikipe ya Rayon Sports nyumayo kunganya yagize amanota 30 iguma ku mwanya wa 1 naho APR FC yo yahise igira amanota 19.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com