Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu/ Turawubagezaho Live

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu/ Turawubagezaho Live
Ikipe ya Rayon Sports irakina na Police FC idafite abakinnyi 2 babanza mu kibuga ibintu bishobora kutoroha.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports irakina na Police FC mu mukino w’umunsi wa 14 utarabereye igihe kubera Rayon Sports yari ifite abakinnyi barenze 3 mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Ni umukino uruhande rwa Rayon Sports rwafashe nk’umukino bagomba gutsinda kugirango bakomeze urugendo rwo gushaka igikombe ariko ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC nabwo burashaka gutsinda nyuma y’iminsi batitwara neza.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo gukora imyitoza ariko kugeza ubu amakuru ahari ni uko abarimo Nsabimana Aimable na Ombalenga Fitina ntibazaboneka kuri uyu mukino uzabahuza na Police FC.
Kugeza ubu Nsabimana Aimable ibibazo afitanye na Rayon Sports ntabwo birarangira, bivuze ko kubera nta myitozo yakoze kuboneka kuri uyu mukino biragoye. Ombarenga Fitina nawe ashobora kutaboneka kuri uyu mukino kuko kugeza ubu amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi atameze neza kubera ikibazo cy’imvune.
Ikipe ya Rayon Sports abakinnyi ishobnora gukoresha kuri uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium, dushobora kongera kubona Omar Gninge agaruka ndetse na Serumogo Ally.
Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports ishobora kubanza mu kibuga
Mu izamu: Khadime Ndiaye
Ba myugariro: Omar Gninge, Yousou Diagne, Serumogo Ally na Bugingo Hakim
Abo hagati: Muhire Kevin, Ndayishimiye Richard na Kanamugire Roger
Ba rutahizamu: Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Adam Bagayogo